Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi Tshilombo afite ubwoba bw’uko aramutse avuye mu Gihugu cye ashobora guhita aterwa Coup d’etat na M23 agakurwa ku buyobozi akaba ariyo mpamvu yongeye kwanga ko Emmanuel Macron amuhuza na Perezida Kagame.
Ibi byakomeje kuvugwa kandi nyuma y’aho kuri uyu wa 08 Gashyantare, Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yanze kugera ahabereye inama ya EAC na SADC agahitamo kuyikurikirana ari mu Biro bye i Kinshasa.
Ikinyamakuru Jeunne Afrique gitangaza ko Perezida Kagame w’u Rwanda na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bemeranyijwe guhurira i Paris muri uku Kwezi kwa Gashyantare tariki 10 niya 11.
Iki kinyamakuru gikomeza gisobanura ko Macron yasabye Felix Tshisekedi Tshilombo kuzitabira iyi nama kugira ngo azamuhuze na mugenzi we w’u Rwanda ariko ntabimwemerere bikavugwa ko kuri ubu Igihugu cye kiri mu bihe bibi by’intambara ya M23 , adashaka kugisohokamo by’umwihariko kugira ngo atazasanga yarakuwe ku Butegetsi.
Perezida Joāo Lourenzo wa Angola akaba anitegura kuyobora Umuryango Wunze Ubumwe tariki 16 Gashyantare yagaragaje ko yifuza kubona Abanyafurika bikemurira ibibazo ubwabo bidasabye Umuhuza wo hanze ya Afurika.
N’ubwo Perezida wa Congo yanze ubutumire bwa Emmanuel Macron, Umubano wabo si mwiza kuko muri Nzeri 2024 ubwo yasohokaga munama ihuza Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa yari afite uburakari bukomeye.
N’ubwo Leta ya Congo ishinja u Rwanda gukorana na M23 no kwigarurira ubutaka bwa DRC ndetse bagasabira u Rwanda ibihano, Igihugu cy’u Rwanda ntigisiba kubihakana icyakora kigahamya ko kitazabura gushyiraho ubwirinzi mu gihe cyose FARDC igikorana na FLDR.
Mu mwaka wa 2022 Perezida Kagame, Macron na Tshisekedi bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York bityo Perezida w’u Bufaransa ngo akaba yifuza gukomeza ibyo bari baraganiriye.