DRC: Pasiteri Mukuru yasabiye u Rwanda imivuno irimo ibiza n’indwara za karande

02/10/25 14:1 PM
1 min read

Pasiteri Mukuru Pascal Mukuna wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Imana kohereza mu Rwanda ibiza bidashira kubera ibyo iki Gihugu gushinja u Rwanda.

Pascal Mukuna mu isengesho rye ryo ku wa Mbere tariki 09 Gashyantare, rigira riti:”Ndi gusaba Imana kohereza ibiza bidashira mu Rwanda; Imvura nyinshi , amazu asenyuke , imisozi ihirime inkangu zibe nyinshi, habe imitingito n’indwara ya Diyare imare abantu mu Rwanda”.

Uyu mupasiteri Mukuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasenze aya masengesho ku wa mbere 09 Gashyantare 2025 mu masengesho y’Igihugu cyose yari yatumiwe n’Ubuyobozi kugira ngo bereke Imana ibyo bavuga ko u Rwanda ruri gukorera Congo.

Pasiteri Pascal Mukuna yamenyekanye cyane muri Congo, my Itorero rya Assemble Christiene de Kinshasa, ACK akaba yarasenze Imana ayisaba kohereza imivumo mu Rwanda.

Ni mu masengesho yabaye mu Gihugu cyose yari yategetswe n’Ubuyobozi bw’Iguhugu cya Congo burimo Constant Mutamba wakanguriye abantu gukora aya masengesho kugira ngo banakusanye amafaranga yo gufasha ingabo zabo ziri ku rugamba.

Go toTop