Mu ijambo yagejeje kuri Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo Archbishop Francois Xavier yasabye ko k’ubufatanye n’izindi nzego n’Ubuyobozi habaho guhagarika intambara mu Mjyi minini muri Congo hirirwa ko amaraso yakomeza kumeneka. Uyu yibanze cyane ku Mujyi wa Bukavu.
Mu izina ry’Abizera ba Gatolika n’abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo muri rusange , Archbishop wa Bukavu Xavier Francois , yasabye kandi abasirikare, abayobozi bose b’imbere mu Gihugu no hanze yacyo guhagarika intambara ibera mu Mijyi minini irimo Bukavu.
Yagize ati:”Mu gihe dutera imbaraga abasirikare bacu b’intwari tutahwemye gusengera , tubabajwe kandi n’abavandimwe bacu bavuye ku rugamba bisa n’aho batinzwe n’abanzi bacu bakadutwara ubutaka ndetse bakanatwicira ubusa”.
Yakomeje agira ati:”Twumvise ngo hari abantu batangiye gushyira imbunda ziremereye ku butaka bw’amahoro n’abaturage bari batuje kugira ngo bice inzira karengane. Ibi tugomba kubitekerezaho kabiri , tukabishyira muri gahunda kugira ngo bitazaba nk’uko byabaye i Goma”.
Bukavu Umujyi wa Kivu y’Amajyepfo nayo ishobora gufatwa na M23 dore ko undi Mujyi wa Minova bivugwa ko nawo wamaze gufatwa na M23/AFC ikomeje uruyerekeza i Bukavu.
Inama ihuza SADC na EAC irakomeje kuri uyu wa 08 Gashyantare hagamijwe gushakwa inzira y’amahoro by’umwihariko binyuze mu biganiro bishobora guhuza M23 na Leta ya Congo.