Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , yafunguye konti izajya inyuzwaho inkunga y’abantu bifuza gufasha igisirikare cya Leta, FARDC. Ibi byakozwe mu rwego rwo kureba ko bakongerera ingabo z’iki Gihugu imbaraga ziri mu Burasirazuba bwacyo aho zihanganye na M23.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imari wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu itangazo yageneye abanyamakuru anahamagarira Abanyekongo , Imiryango yigenga gushyigikira ingabo zabo bazereka urukundo binyuze mu bukungu bwabo.
Iyi konti ngo yafunguwe mu ma banki atandukanye kugira ngo byorohereze abantu bafite umutima wo gushyigikira iki gisirikare cyabo.
Leta ya Congo, ikomeje gushaka amafaranga yo gukomeza gushyigikira ingabo za FARDC nyuma y’aho bigaragaye ko ziri gutsindwa ku rugamba na M23 ikigarurira uduce twinshi turimo Goma , Bukavu , Uvira n’ahandi.