DRC: Joseph Kabila yahuye n’abihaye Imana

02/22/25 10:1 AM
1 min read

Uwahoze ari Perezida wa Congo Joseph Kabila yahuye n’abihaye Imana bo mu miryango ya CENCO na ECC binyuze mu bamuhagarariye nk’uko byemejwe n’ibinyamakuru Jeunne Afrique.

Abihaye Imana bo mu miryango ya National Episcopal Conference of Congo n’abo muri ECC , Church of Christ In Congo mu rugendo rwo gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu biganiro bagirana n’abantu batandukanye kuri ubu bahuye n’abahagarariye Joseph Kabila.

Abihaye Imana kandi bafite indoto zo gutuma Afurika yose igira amahoro binyuze mu biganiro aho kuba intambara.

Amakuru avuga ko bavuye na Emmanuel Shadary , Néhémie Mulanya na Jose Makila bahagarariye Joseph Kabila bahurira mu Bubiligi.

Go toTop