Muri Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo , ituze ryagarutse nyuma y’imirwano yahuje Ingabo za Leta ya Congo FARDC n’itsinda ry’abarwanyi ba Wazalendo. Iyi mirwano ikaba yarapfiriyemo abantu 12 b’abasivile n’abasirikare nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Ni imirwano yahuje abasirikare ba Leta n’itsinda ry’abarwanyi bazwi nka Wazalendo basanzwe bafatanya nayo guhangana na M23.
Ibi byagaragajwe n’amashusho yafashwe n’umwe mu basirikare ba FARDC werekanaga uko Ingabo za Leta zashegeshwe na Wazalendo. Uwaganiriye na BBC dukesha aya makuru yavuze ko muri Uvira hari umutekano muke.
Yagize ati:”Wazalendo na FARDC barimo kurwana. Wazalendo basabye ibikoresho ngo barwane na M23 FARDC irabyimana bituma nabo barwana”.
Uyu utifuje gutangazwa amazina yakomeje agira ati:”Uyu munsi habaye agahenge gatoya , mu muhanda nta modoka, nta bantu batambuka mu muhanda, urebye nta kigenda , nta mahoro ahari”.
Ati:”Amashuri yafunze, ubucuruzi bwafunze, abantu bafite ubwoba”.
Andi makuru avuga ko imirwano yatewe n’uko Wazalendo yashatse kwambura intwaro abasirikare ba FARDC bahunze imirwano i Bukavu , FARDC yabyanga bikavamo kurasana.
Abaturage bavuga ko muri Uvira nta buyobozi bugihari ahubwo ko hasigaye izina ry’Umuyobozi gusa , bavuga ko bamwe bahunze bakajya i Kalemie abandi bakajya i Bujumbura.
Amakuru kandi yemeza ko abarwanyi ba M23 bakomeje kurwana berekeza i Uvira n’ubwo bo batari babyemeza. Umujyi wa Uvira uri ku Kiyaga cya Tanganyika muri Kilometero 25 uvuye i Bujumbura mu Burundi.