Advertising

DRC: Imiti n’amafunguro byibwe n’inkomere zibura aho zivurirwa

01/28/25 19:1 PM
1 min read

UN yatangaje ko ibitaro byamaze kuzura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza ubwo bamwe mu barwayi baryamye ku nzira no ku mihanda itandukanye.

Abantu bamwe bahunze ahari hatuwe n’abantu kubera intambara ndetse n’ibigo bitandukanye bitanga amafunguro n’ubundi bufasha, byagaragaje ko ibyari bihari byose byibwe.

Adelheid Marschang umukozi wa WHO, ‘World Health Organization’, asubiza umuhuzabikorwa wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagize ati:”Ibitaro byose byuzuye, hari abantu benshi barenze amagana , hafi ya bose barembejwe n’ibisebe by’amasasu”.

Umukozi wa ICRC yatangaje ko mu Bitaro biherereye i Goma, bakiriye inkomere zirenze 100 mu masaha 24 gusa. Yavuze koi bi byatumye n’ahantu haparikwa imodoka bahahindura Ivuriro.

ICRC n’umuryango wa World Food Programme , batangaje ko amafunguro n’imiti bari bafite byibwe kuva mu minsi yatambutse.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, mu Murwa Mukuru wa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo habereye imyigaragambyo idasanzwe yibasiye za Ambasade z’Ibihugu bitandukanye byemerewe gukorera muri Congo birimo ; Uganda, Amerika  n’Ubufaransa.

Izindi Ambasade zasaga n’izishakwa cyane , ni Ambasade y’u Rwanda muri Congo, Ambasade y’Ababiligi, iy’Abafaransa na Ambasade y’Abanyamerika.

Patrick Muyaya yasabye Abanyekongo guhagarika imyigaragambyo

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop