DRC: Igitero cy’i Bukavu cyaguyemo abantu 11 abandi barakomereka

02/27/25 18:1 PM
1 min read

Mu itangazo rya AFC / M23 ryatangaje ko abantu 11 aribo bamaze kumenyekana ko baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyabereye i Bukavu aho bari bateguye inama. Ni igitero cyakomerekeyemo abantu 65.

Corneille Nangaa wari muri iyo nama ndetse bikavugwa ko ari we washakwaga cyane , ni we watangaje ayo makuru y’abakomeretse n’abapfuye.Yagaragaje ko abantu bamaze kumenyekana ko bapfuye ari 11 , 65 bagakomereka ubu bakaba bari kwitabwaho.

Ati:”Igenzurwa riracyakorwa. Uwakoze kiriya gitero nawe ari mu bapfuye”. Corneille Nangaa yihanganishije abaturage, agaragaza ko batari bonyine.

AFC/M23 yavuze ko iki gitero cyakozwe mu itegeko rya Perezida wa Congo Felix Tshisekedi ariko we akaba yabihanye.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ibisasu byatewe , bisa n’iby’ingabo z’u Burundi bukoresha mu ntambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Go toTop