DRC: Cardinal Fridolin Ambogo yasabye bakirisitu gushyira imbere amahoro

4 weeks ago
1 min read

Fridolin Ambogo, yasabye Abanyekongo gushyigikira umushinga w’Abihaye Imana bari muri CENCO na ECC wo gushakira amahoro Congo ikava mu Ntamabara imazemo imyaka.

Ubwo yari imbere y’abakirisitu kuri uyu wa 20 Mata 2025, Cardinal Fridolin Ambogo ubarizwa mu matsinda abiri y’Abihaye Imana muri Congo bashyize imbere gushakira icyo Gihugu amahoro binyuze mu biganiro, yavuze ko gahunda ya ‘Social Pact for Peace and good living Together’ yashyizeho na CENCO na ECC ikwiriye gushyigikirwa kuko ariho ngo yari icyizere cy’amahoro mu Gihugu cyabo.

Kugeza ubu CENCO na ECC bakaba batakivuga rumwe na Felix Tshisekedi wanze kubashyigikira mu buryo bw’amafaranga , ahubwo agafata inzira yo kugaragaza ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana y’intambara Igihugu cye gihoramo.

Fridolin yagize ati:”Iri sezerano ni urufunguzo nyakuri rwo kongera kubaka umubano w’abantu wasenyutse no gusubiza icyizere cy’ejo hazaza harangwa n’ubutabera n’ubwuzuzanye”.

Si ubwa mbere Fridolin agaragaje ko CENCO na ECC bakwiriye guhabwa umwanya bagashakira amahoro mu biganiro , aho kuba intambara ndetse bakaba bamaze kunyura mu miryango myinshi ndetse no mu bihugu bitandukanye bahura n’abafite aho bahuriye n’intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.

CENCO na ECC , bahuye na Joseph Kabila Kabange, bahura na Moise Katumbi nawe bivugwa ko agiye kujya muri Repubulika ya Congo anyuze mu Mujyi wa Goma, aho araba asanze Joseph Kaboila wamaze kuhagera, bahuye n’abakuru b’Ibihugu bitandukanye muri Afurika ndetse no hanze bashaka ko habaho ibiganiro.

N’ubwo hakozwe ibyo byose, kugeza magingo aya , ntabwo hagaragara uruhare rw’aba bihaye Imana mu gushaka umuti w’intambara na cyane ko nta mwanya bahabwa cyangwa ngo hasohoke inyandiko igaragaza aho urugendo rwabo rugeze n’ibyo bamaze kugeraho.

Mbere yo gutangira umugambo wabo wa ‘Pact for peace’, abo bihaye Imana , bahuye na Felix Tshisekedi wa Congo bagirana ibiganiro ndetse binavugwa ko ari mu bari babashyigikiye muri gahunda yabo ariko bikaza guhinduka nyuma.

Go toTop