Nyuma yo guhura n’ingorane nyinshi mu ikosora ry’ibizamini bya Leta no gutinda cyane bakosora, Leta ya Congo yamaze kwiyegamiza ‘Artificial Intelligence’ mu bikorwa byo gukosora ibizamini bya Leta bizajya bikorwa n’abanyeshuri muri icyo Gihugu.
Bibaye nyuma y’aho ngo hagiye hagaragara amakosa menshi mu mpapuro z’abanyeshuri muri icyo Gihugu bigateza ikibazo gikomeye mu isohoka ry’amanota.
Uyu mwunzuro watangajwe na Minisiteri y’Uburezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Kane tariki 11 Mata 2025, mu muhango wabereye ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe gukosora ibizamini bya Leta.
Akaba ari umuhango wari witabiriwe na Minisitiri Raisa Malu.
Gukoresha Al mu bikorwa byo gukosora , bavuga ko bigaragaza iterambere mu burezi bwabo by’umwihariko mu kugabanya amakosa mu mpapuro z’abanyeshuri [Question Paper].
Bavuga ko kandi gukoresha Ubwenge buhangano bizafasha kujya bihutisha ibikorwa byo gukosora.
