DRC: Bagiye gutangira kwiga Igishinwa

02/15/25 6:1 AM
1 min read

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye gutangira kwigisha Ururimi rw’Igishinwa nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono na Zhao Bin , Ambasaderi mushya w’Ubushinwa muri Congo na Jean Marie Kayembe uyobora Unikin.

Ni mu birori byahuje amashuri Makuru na za Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagasinya amasezerano yo gutangira kwigisha Ururimi rw’Igishinwa.

Hari kandi Zhao Bin Ambasaderi w’Ubushinwa muri Congo n’Umuyobozi wa za Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Mujyi wa Kinshasa (Unikin) , Jean Marie Kayembe n’abandi bayobozi ba za Kaminuza muri iki Gihugu.

Kuva ubwo bahise bemeza ko abanyeshuri bo muri za Kaminuza zitandukanye muri Congo batangira kwiga Ururimi rw’Igishinwa nk’uko byemejwe na Jean Marie Kayembe wavuze ko biri mu mushinga bari bamaranye igihe.

Yagize ati:”Icyifuzo cyacu, kwari ukureba uko Ururimi rw’Igishinwa rwatangira kwigishwa ku banyeshuri biga indimi muri Kaminuza za muri Kinshasa. Ubushinwa bwagaragaye nk’Igihugu gikomeye ku mubano mwiza gifitanye na Congo”.

Yavuze ko kandi bashaka kugerageza ubundi buryo bw’imyigishirize butandukanye n’uko bwari bumeze.

Ati:”Ubu buryo bugamije iterambere, bifashe igihe ngo dutangire gukorana n’Ubishinwa. Twasanze abanyeshuri benshi bazishimira aya mahirwe”.

Zhao Bin yishimira ko bagiye gutangira kwigisha Ururimi rwabo muri DRC. Ati:”Kuva umubano watangira kubaho muri 2018, benshi bamaze guhugurwa mu Rurimi rw’Igishinwa by’umwihariko abo muri Kinshasa no mu Majyepfo no mu Burasirazuba bwa Congo”.

Yakomeje agira ati:” Ururimi rw’Igishinwa rwabaye Mpuzamahanga kandi hari abamaze kuva hano bajya kwiga mu Bushinwa bikomeza umubano mwiza”.

Yavuze ko bazakomeza kugira umwihariko abanyeshuri baturuka muri Congo binyuze muri Porogaramu ya Mulan

Go toTop