DRC: Abihaye Imana bavuga ko Tshisekedi ari we wabatumye guhura n’abarimo Perezida Paul Kagame

02/18/25 20:1 PM
1 min read

Bishop Donatien Nshole Ununyabanga Mukuru w’Ihuriro ry’amatorero rya Christian Episcopal Conference of Congo (CENCO), yatangaje ko Felix Tshisekedi ari we wabahaye uruhushya rwo kujya guhura n’abakuru b’Ibihugu bitandukanye muri Afurika birimo n’u Rwanda aho bahuye na Perezida Paul Kagame.

Bavuga ko nyuma yo guhura na Felix Tshisekedi Tshilombo amaso ku maso bakamusaba kujya kuganira n’abakuru b’Ibihugu bitandukanye bya Afurika by’umwihariko ku kibazo cy’umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo yarabemereye ababwira ko bazagaruka bakamubwira ibyo baganiriye.

Donatien Nshole yagize ati:”Felix Tshisekedi Tshilombo yaduteze amatwi aratwumva. Yatubajije ibibazo bitandukanye turabisubiza , turisobanura ubwacu. Yavuze ko ari igitekerezo cyiza. Adusaba kujya kureba abo bakuru b’Ibihugu , aduha ibyumweru bibiri ubundi tukagarukana ibyo twakuyeyo”.

Abahagarariye CENCO na ECC bahuye na Perezida William Ruto uyobora EAC ndetse banahura na Perezida Paul Kagame i Kigali.

Aba bahagarariye abihaye Imana ngo bafite ubutumwa bwo kugarura amahoro mu gihe umutwe wa M23 utigeze uhagarara mu rugamba rwabo kuko ubu bamaze gufata Umujyi wa Bukavu na Goma.

Nshole avuga ko Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo ari we wazanye igitekerezo cyo gushyira abihaye Imana mu rugendo rwo gushaka amahoro ku kibazo cya Congo na M23.

Mu bandi bahuye nabo harimo Martin Fayulu , Moise Katumbi nabamwe mu bagize ishyaka rya Joseph Kabila wahoze ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Go toTop