DRC: Abasirikare 55 bakatiwe urwo gupfa nyuma bashinjwa guhunga M23 ku rugamba

03/01/25 20:1 PM
1 min read

Urukiko rwa Gisirikare rwo muri Butembo muri Kivu ya Ruguru kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025 rwakatiye Abasirikare 55 ba FARC igihano cyo gupfa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhunga umwanzi no kurenga ku mategeko , akaba ari igihano cyafatiwe muri Butembo.

Iki gihano ngo kigamije kwamagana Abasirikare batagira ikinyabupfura mu ngabo za Congo nk’uko byemejwe na Col Mak Hazukay Mumba kuri uyu wa 01 Werurwe 2025.

Uyu musirikare mukuru wa FARDC , witabiriye uru rubanza yagaragaje ko ikinyabupfura ari ingenzi mu Gisirikare.

Ati:”Nta mwanya n’umwe dufite w’abasirikare batagira ikinyabupfura. Tuzahiga abo bose bataye urugamba bagahunga umwanzi nta burenganzira bafite, abangije amategeko ya Gisirikare”.

Kuri we ngo asanga iki gihano gikwiye kuko kizabafasha gukemura ikibazo cy’abantu batagira ikinyabupfura mu ngabo zabo.

Abasirikare 3 muri aba bahanishijwe igihano kitari icyo gupfa , 2 bahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri abandi 5 bararekurwa.

Tariki 14 Gashyantare abandi basirikare bagera kuri 212 bakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica , gufata ku ngufu no gusahura mu Mujyi wa Bukavu.

Go toTop