Bamwe mu ba Polisi bavanywe mu Mujyi wa Goma , bakajyanwa muri Uvira, bavuga ko batereranywe na Leta ya Congo. Aba ba Polisi bavuga ko bagezeyo, uwari umuyobozi wabo yabataye , akabasiga mu bihe bitaboroheye.
Aba ba Polisi bavuga ko barara mu biro bya ‘Sitasiyo’ ya Polisi ,kubera kutagira aho kurara, bityo bagahangayikishwa n’uko abana babo batazakomeza amasomo kubera ubushobozi buke bafite.
Basabye ko Leta ya Congo n’imiryango mpuzamahanga yafasha abana babo mu buryo bwose kugira ngo ejo hazaza habo hazabe heza kuko babahangayikiye cyane.
Col Guy Lwimbo Umuyobozi w’iyo Sitasiyo, yavuze ko hari ‘Site’ iherereye ahitwa Kagando idafite ikintu na kimwe kirimo , bityo agasaba ko bafashwa hagaterwa kugira ngo imibereho yabo ikomeze kugenda neza.
Guy Lwimbo yasabye ko bahabwa amafunguro n’ibindi nkenerwa ndetse ngo bakubakirwa ivuriro hafi aho kugira ngo ubuzima bwabo bwitabweho muri rusange nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye.
