DRC: Abana 5 bo mu muryango umwe bishwe n’uburozi bwo mu biryo

1 month ago
1 min read

Abana batanu bo mu muryango umwe mu Mujyi wa Kinshasa mu Karere ka Kimbanseke bishwe n’uburozi baherewe mu byo kurya. Aba bana barimo abahungu bane n’umukobwa umwe bose bakaba bari munsi y’imyaka 12.

Amakuru avuga ari abana batanu , bishwe nayo mafunguro kandi bose bakaba baturuka mu muryango umwe ndetse ngo bakaba bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko. Aba bana bapfuye ku wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025.

Abatuye ahitwa Ngboko mu gace gaturanye cyane na Kimbanseke bavuga ko amafunguro aba bana bariye yasaga n’atameze neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kimbanseke , yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru ari impamo ndetse ko abo bana bapfuye bazize uburozi bwo mu mafunguro bagaburiwe.

Yagize ati:”Ni agahinda kubona abana batanu bapfira rimwe ,barimo abahungu 4 n’umukobwa umwe kandi bose ari abo mu muryango umwe”.

Kugeza ubu hatangiye iperereza kugira ngo harebwe icyaba cyashyizwe muri ayo mafunguro abana bariye bose bakarwarira rimwe , Mayor wa Kimbanseke avuga ko ari “ukugira ngo twirinde impanuka nk’iyo ubutaha”.

Bivugwa ko kandi amafunguro aba bana bariye ari umuceri wari utekeshejwe n’amavuta bahawe n’umuturanyi gusa ngo ayo mavuta akaba atizewe.

Amakuru avuga ko abandi bana 3, bari mu Bitaro aho bari kwitabwaho n’abaganga ndetse bikaba bivugwa ko nabo bariye kuri ayo mafunguro atizewe.

Go toTop