Abafite ubumuga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bareze u Rwanda na M23 mu Rukiko Mpuzamahanga bavuga ko babuzwa Uburenganzira n’Ibisasu biremereye biterwa na M23 n’ingabo z’u Rwanda bashinja gufasha uyu mutwe ariko rukabihakana ndetse na M23 igahakana gufashwa n’u Rwanda.
Nyuma y’aho M23 ifatiye Umujyi wa Goma abafite ubumuga bahise bagaragaza ko uburenganzira bwabo bwangizwa n’uyu mutwe kubera ibibazo biremereye utera , basaba ko Urukiko Mpuzamahanga (ICC) rwabafatira ibihano.
Ibi babisabye kandi Ibihugu byunze Ubumwe , basabwa gutabarwa Uburenganzira bwabo bukubahirizwa bagahana Kigali bavuga ko “Yahinduye intambara iri kubera muri Congo , ikibuga cyo kurema abafite ubumuga benshi”.
Aba bafite ubumuga basa n’abatazi uwo barega uwo ari we cyangwa icyo bashaka icyo ari cyo, bagaraza ko M23 ikoresha ibisasu bikomeye na za Misile bikabangiriza ubuzima ndetse no guhunga bikabagora.
Bagize bati: Gukoresha Bombe, Mine n’ibyuma bityaye bishobora gusiga abafite ubumuga mu baturage no mu basirikare b’amapeti”. Bakomeza bavuga ko uku guhohoterwa kandi kurimo no gufatwa ku ngufu k’ubagore bafite ubumuga.
Ati:”Kubera umwihariko w’ubumuga dufite, ibihumbi byabo bamaze gupfa kubera ko ntawe ubitaho”.
Ikindi basabye ni uko basaba M23 ikava ku butaka bwa Congo. Basabye ko u Rwanda rwahanwa ngo kubera kutita ku bafite ubumuga mu gihe cy’amakimbirane.
Umujyi wa Goma umaze icyumweru iri mu maboko ya M23 itarigera ihagarara uru rugamba ihanganyemo na Leta.