Advertising

Dr. Ngirente yasabye abasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kurangwa n’indangagaciro nziza

10/25/24 15:1 PM

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yasabye abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ko bagomba kwitwararika indangagaciro z’Ubunyarwanda zikabaranga, bakirinda kwiyandarika mu bikorwa byabo byose. Ibi yabivugiye mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 10, wabereye muri Koleji ya Huye ku itariki ya 25 Ukwakira 2024.

Dr. Ngirente yashimye Kaminuza y’u Rwanda ku rwego rw’uburezi rwiza itanga, avuga ko yatumye Abanyarwanda n’Abanyamahanga bishimira ubumenyi bahabwa. Yashishikarije ubuyobozi bwa Kaminuza ndetse na Minisiteri y’Uburezi gukomeza gukora cyane kugira ngo ireme ry’uburezi rirushirizeho kuzamurwa.

Abanyeshuri 8,176 barangije mu mashami atandukanye, barimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi, n’ikoranabuhanga. Muri bo, 100 baturutse mu bihugu 24 bitandukanye.

Dr. Rubagumya Francis, urangije icyiciro cya gatatu mu bugaraganga, yashimiye ababyeyi be ndetse n’Imana, ashimangira ko azakora neza akubaka igihugu. Mushimiyimana Aunoline, urangije mu burezi, na we yavuze ko afite intego yo kuba mwarimu mwiza no kuzamura ireme ry’uburezi.

Abanyeshuri barangije amasomo biga muri koleji esheshatu zigize Kaminuza y’u Rwanda, bafite intego yo gukorera igihugu no guteza imbere umuryango nyarwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubukwe bwahagaze umugore akubita umugabo nyuma yo kumenya ko amuca inyuma

Next Story

“Abakobwa beza dufite depuresiyo Kubera Abagabo” ! Baraka Umuhoza yavuze icyatumye yumva atazashaka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop