Hari igihe usanga umuntu afite amatama akabije kuba manini kandi akaba amubangamiye cyangwa amutera ipfunwe ,yarabuze uburyo yakoresha ngo agabanuke. Ariko hari uburyo bwo kuyagabanya butagoranye,ukoresheje cyane cyane imyitozo igabanya amatama,maze mu gihe gito ukabona impinduka.
Kugira amatama manini, bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo :
• Umubyibuho ukabije,
• Kugira umunyu cyangwa isukari byinshi mu mubiri
• Kudasinzira neza kubera umunaniro ukabije n’ibindi
• Kubura amazi ahagije mu mubiri
Dore imyitozo igabanya ubunini bwayo
1.Umwitozo wa mbere ni ukuzamura ijosi ugasa nurishinga,hanyuma ukajya ubumbura umunwa wasama nk’uwayura mu masegonda 10 ukongera ukawubumba gutyo gutyo,maze ukabikora inshuro 10 buri munsi.
2.Umwitozo wa kabiri ni ukubumba umunwa wawe,ugahumiriza maze ukajya usa n’umwenyura mu masegonda 10 ariko utabumbuye umunwa nabyo ukabikora inshuro icumi buri munsi udasiba,uko ufashe umwanya wo gukora iyi myitozo
3.Undi mwitozo,ni ukubumba umunwa,wegeranije iminwa yose ugakora nk’uko uw’ifi uba umeze,maze ukajya uwukoresha nk’ifi iri kunywa amazi kandi usa n’unyunguta ikintu.Ibi nabyo ubikora buri munsi inshuro eshanu,maze amatama agasubirayo.
4.Umwitozo wundi ,ni ukwicara usa n’ushinze ijosi kandi ubumba umunwa ,maze ukajya usohora ururimi wongera urusubizayo buri masegonda icumi,maze nabyo ukajya ubikora buri munsi inshuro icumi ku munsi
Iyi myitozo igabanura amatama akaba mato,iyo uyikora buri munsi ukurikije amabwiriza,impinduka zigaragara mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa kuko amatama aba yamaze kugabanuka mu buryo bugaragara.
Uretse kuba wakora imyitozo igabanura amatama, hari n’ibindi wakora bigatuma agabanuka bitewe n’uko hari ibyo umubri wawe uba ukeneye
- -Kwirinda kunywa inzoga kuko nazo ziri mu bikuza amatama
- -Kurya ibiryo bidafite umunyu mwinshi
- -kurya ibiribwa bifite intungamubiri nk’imboga n’imbuto ariko bidafite isukari
- -Gufata nibura isaha imwe yo gukora imyitozo ngororangingo nko kwiruka
- -Kunywa amazi menshi nibura ibirahuri 8 by’amazi ku munsi
Ibi nibyo bishobora kugufasha kugabanura amatama ku muntu ufite amanini kandi yumva amubangamiye kandi akagabanuka mu gihe gito cyane akoresheje iyi myitozo ndetse n’ubundi buryo busanzwe bwavuzwe.
Umwanditsi:BONHEUR Yves