Hari ubwo usanga umukobwa afite amaboko abyibushye cyane igice cyo hejuru,ndetse akajya yumva amaboko amubangamiye kuburyo atakibona uko yambara umwenda wose yifuza,ariko hari uburyo wakoresha amaboko akagabanuka mu gihe gito cyane,binyuze cyane cyane mu myitozo ngororangingo ifasha amaboko gukomera.
Uburyo bwa mbere wakoresha ni ugukora imyitozo ngororangingo ya pompaje nibura cumi n’eshanu ku munsi kugira ngo imitsi y’amaboko ikomere,maze wa mubyibuho ugende uyoyoka buhoro buhoro,kuko ni kimwe mu by’ingenzi bigabanya umubyibuho ukabije w’amaboko.
Ubundi kandi ushobora gukora imyitozo yo guterura ibyuma bitaremereye cyane,ugakora iyo myitozo nibura iminota mirongo itatu uteruza amaboko yose ukajya uzamura icyuma ukakigeza ku rutugu wongera umanura,gutyo gutyo nibura inshuro 15,buri munsi.
Undi mwitozo ugabanya umubyibuho w’amaboko ni ukwicunda,ukamanika amaboko ahantu hejuru ukicunda nibura iminota 30,ukabikora buri munsi nabyo bikomeza amaboko n’umubyibuho wayo ukagabanuka.
Ubundi buryo wakoresha ni ukurya ibiryo by’umwimerere bidafite amavuta cyangwa ibinure byinshi ukibanda cyane ku binyampeke,imboga n’imbuto nabyo bigabanya umubyibuho w’amaboko.
Icyitonderwa ; iyo ukora iyi myitozo ucunganwa n’uko amaboko yawe agabanuka umubyibuho akamera nk’uko wifuza ariko kandi ugacunganwa n’uko utazana ibigango nk’iby’abagabo,maze wabona amaboko ari ku rugero wifuza ukarekeraho imyitozo.
Ubu nibwo buryo bwihuse cyane bwo kugabanya umubyibuho ukabije w’amaboko kandi mu gihe gito cyane ukabona impinduka mu gihe kitarenze iminsi 30 amaboko yawe akaba abaye uko wifuza.
Umwanditsi:BONHEUR Yves