Dore ibishobora gusajisha uruhu imburagire

03/08/25 12:1 PM
1 min read

Hari ibintu byinshi umuntu akora bikaba byamugiraho ingaruka zo gusazisha uruhu rwe,ugasanga agaragara nk’umukecuru,yazanye iminkanyari cyangwa uruhu rwarumagaye cyane cyane mu maso, kandi biturutse ku bikorwa bitari byiza akorera umubiri we atazi ko yiyangiza

Kunywa itabi ; iyo umuntu anywa itabi cyane,uko iminsi ishira usanga uruhu rwe rutameze neza kuko itabi ryica uturemangingo dutuma uruhu ruhehera,amaze ukabona umuntu afite uruhu rubonerana cyangwa rusa naho nta maraso arimo

Kwisiga amavuta atukuza ;amwe mu mavuta akunze kwisigwa n’abagore,cyane cyane atukuza uruhu,iyo amaze kwinjira mu ruhu neza,usanga rukanyaraye maze nyuma y’igihe runaka ukabona umuntu yarashaje mu maso akazana iminkanyari,kuko aba yaramaze kwangiza uruhu

Kurarana makeup ;ibirungo by’ubwiza nabwo cyangwa makeup,iyo umuntu akunda kubyisiga ni byiza ko akaraba mu maso mbere yo kuryama kugira ngo bitamuraraho kuko iyo utabyoga byinjira mu ruhu maze wakongeraho ibindi bukeye bikaba umwanda,ari nawo ugenda ukitsindagira mu twengeruhu maze,umubiri ntuhumeke neza nyuma y’iminsi mike ukireba ukabona ushaje mu maso.hari kandi n’uburyo umuntu yisiga ibyo birungo maze ukabona byamusajishije.

Kwambara lunettes cyane ;abantu bakunda kwambara lunettes igihe cyose nabo bhura n’ikibazo cyo kugaragara nk’abashaje mu maso habo kuko usangwa zihindura isura y’umuntu,amaso agasa n’ayatebeye maze umuntu yaba yazikuyemo ukabonaameze nk’ushaje.

Guhora ku zuba ; ruhu rwirirwa ku zuba cyane narwo rugira ikibazo cyo gusaza vuba,kuko izuba naryo ryangiza uturemangingo dutuma uruhu rworoha maze ugasanga rwumagaye
Ibi nibyo bintu bishobora gutuma umuntu agaragara nk’usaje kuko uruhu rwe rwangiritse,rwangijwe na bimwe muri ibi twavuze.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop