Dj Daniel w’imyaka 13 y’amavuko umaze igihe arwaye Kanseri yo mu bwonko yacunze umutekano muri White House ku butumire bwa Donald Trump wamuhobeye bagatindana. Uyu mwana ni we wari DJ wa Donald Trump ku munsi wo kugeza ijambo kuri ‘Kongre’.
DJ Daniel ni umwana wakomeje kugaragaza cyane ko yifuza kuzaba Umu-polisi. Uyu mwana yahawe amahirwe na Donald Trump mu ijoro ryo ku wa Kabiri amuha inshingano zo kuba ‘Secret Service Agent’ aho ari we warindaga abayobozi bakomeye.
Dj Daniel ufite uburwayi bwa Kanseli yo mu bwonko ni we warindaga kandi abandi bagize Guverinoma nshya ya Donald Trump. Umuryango we ukaba warahuye na Donald Trump akaba ari bwo Trump yamusanze akamuhobera cyane.
Daniel yabwiye Trump ati:”Nta kindi kintu gisigaye ngufitiye atari ukumpobera cyane”. Mu kumusubiza Donald Trump yagize ati:”Ni byiza cyane”.
Daniel yari yabanje guhabwa isapo y’abashinzwe umutekano ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika . Ubwo Trump yakubitaga amaso umuryango wa Daniel yabishimiye cyane arenzaho amagambo agira “Mbega umuryango mwiza. Uyu wari umugoroba mwiza cyane”.
Theodos umubyeyi wa Daniel yagaragaje akanyamuneza gakomeye cyane ku bwo kuba muri White House.
Muri 2018 nibwo bamusanzemo Kanseli wo mu bwonko abaganga bamuha amezi 5 gusa yo kubaho , gusa agera ku myaka 5 irarenga.