Abavanga umuziki ku rwego mpuzamahanga barimo Dj Brianne bategerejwe muri Stade Amahoro ku mukino uhuza Gasogi United na Rayon.
Uyu munsi ku wa 21 Nzeri 2024 ku isaha ya saa 19:00 kuri stade Amahoro hateganyijwe umukino cyangwa ubukwe hagati ya Gasogi united na Rayon Sports nk’uko byakunze kuvugwa na KNC yishongora.
Uyu mukino uritabirwa n’abantu benshi batandukanye n’ibyamamare mu myidagaduro ya hano m’u Rwanda baje kureba ubu bukwe nkuko byafuzwe n’umunyamakuru Ndahiro valens wavuze ko uyu munsi Gasogi united irashyikirizwa umugore wayo Rayon Sports kuruyu wa 6 ku mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’u Rwanda ndetse n’abandi bakoreshejwe mu kwamamaza.
DJ Brianne na DJ Sonia,DJ Marnaurd,DJ Caspi nibo baracuranga muri ubu bukwe .
Bimwe mu byamamare byamaze gutangaza ko biritabira uyu mukino birinyuma ya Gasogi united
✓Umunyarwenya Clapton Kibonge
✓Umunyamakuru ukorera kuri YouTube Kasuku Kandi we ku munsi ejo mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire kuri Fine fm yatangaje ko ikipe ya Gasogi united iratsinda Rayon Sports ibitego 3-0.
Uyu mikino wahawe umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel.
Ese ninde uregukana aya manota 3? Byose ni ku isaha ya saa 19:00