Diamond Platnumz yongeye guhakana ibyo gukundana na Zuchu uhora amwibambazaho

01/22/25 14:1 PM
1 min read

Si rimwe cyangwa kabiri Diamond Platnumz ahakanye ibyo gukundana na Zuchu ariko uyu mukobwa iteka agahora amwikururaho nyamara bahujwe n’akazi.

Indi nkuru y’urukundo rw’aba bombi ivuga ko Diamond Platnumz noneho yongeye gukurira inzira ku murima Zuchu akamubwira ko badakundana na cyane ko muri WMC Wasafi Zuchu yahagejejwe na Nyina wahoze ari inshuti magara ya Simba.

Ni mu kiganiro akunze gukorera kuri Netflix, kizwi nka Young Famous and African cyakorwaga mu gice cyayo cya Gatatu aho Diamond Platnumz yahakanye yivuye inyuma ko nta mubano wihariye yigeze agirana Zuchu.

Ubwo Fantana wigeze gusomana na Diamond , akaba ari nawe uyobora iki kiganiro , yabazaga Diamond Platnumz niba Zuchu ari umuhanzi afasha cyangwa niba ari umukunzi we, undi yabihakanye.

Ati:”Uravuga Zuchu , Sibyo?  Ni umuhanzi wanjye mfasha , nta mukunzi n’umwe mfite aho ari ho hose”.

Yakomeje agira ati:”Nshobora kuba mfite abakobwa batatu bose mfata kimwe, bahesha umugisha umunsi wanjye ubuzima bukarushaho kugenda neza”.

Abajijwe ku bijyanye n’uko afata Zuchu , Simba yasubije ko nta birenze hagati y’aho ahubwo biterwa n’uko biyumva muri uwo mwanya bari kumwe.

Ati:”Ni umubano usanzwe, mbifata nk’ibintu biraho. Mvuze ko ntabihe byiza twagiranye naba mbeshye  ariko ntabwo nigeze nkundana nawe.Biriya byaterwa n’ibyiyumviro by’akanya gato  twagiranye turi kumwe”.

Si rimwe , si kabiri Zuchu yivumbuye kuri Diamond Platnumz abikurije kukuba uyu muhanzi agirana umubano no kwisanzuranaho birenze ku bandi bakobwa, bigatuma afuha. Icyakora mu nshuro zose Zuchu yagerageje kugusha Diamond Platnumz , ntabwo yigeze ajya hanze ngo avuge cyangwa yandike ko akundana na Zuchu cyangwa ngo yemeze ko amukunda.

Nyina wa Zuchu Khadija Kopa, wari inshuti ya hafi ya Diamond Platnumz akaba imbarutso yo kujya muri WCB Wasafi kuri Zuchu, yagaragaje ko yifuza Diamond nk’umukwe we ndetse amusaba kuzajya gutanga inkwano ariko undi avunira ibiti mu matwi ntihagira icyo abivugaho.

Zuchu amaze imyaka 4 irengaho iminsi mike muri WCB Wasafi kuko yasinyemo mu mwaka wa 2020 , akaba umuhanzikazi wa Kabiri ugiranye amasezerano y’imikoranire n’iyi nzu ya Simba.

IYO WCB IMAZE KUGEZA KURI ZUCHU

Muri 2022 Zuchu yabaye umuhanzikazi wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ukurikirwa cyane kuri YouTube (Most female Subscribed).

Zuchu yashyizwe mu bihembo bya MTV EMA muri 2022 aba umuhanzikazi wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba wari ugeze kuri uwo muhigo.

Zuchu yabaye umuhanzikazi wa mbere muri EAC ufite indirimbo kuri Boomplay zunviswe inshuro ibihumbi 100.

Go toTop