Hashize ibyumweru bitari bike Abanya-kenya bamenya ibya Nduta wari uherutse gukatirwa urwo gupfa nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge byo bwoko bwa Cocaine ibiro birenga 4 yerekeza muri Vitenam.
Nibwo umu depite wo muri kenya uzwi nka Sabina yahereyeho anenga Kenya avuga ko yakagombye kuba yaramuhaye abamwunganira mu mategeko cyangwa akoreherezwa mu gihugu cye aricyo akaba aribo bamuburanisha.
Ibi yabitewe n’uko abona Margaret yaba yarashutswe ndetse ko igikapu yari yahawe yagombaga kugeza muri Vietnum n’uko agahembwa nyuma, ntabwo yari yarebyemo ngo amenye ibyo atwaye.
Sibyo gusa ahubwo abona ko bamufatiranye kuko naho yarari yari yaragiye gushaka akazi ngo abone ibimutungira umuryango ndetse yavuze ko Nduta bwari ubwa mbere agiye hanze ndetse ko n’ibyangombwa yabishakiwe n’abo bamutumye.
Sabina Chenge ndetse avuga ko ubwo bamenyaga iby’umuturage wabo watawe muri yombi bihutiye kubimenyesha Perezida William Ruto ambasade ya Kenya iherereye i Bangkok ijya mu biganiro na Vietnum gusa ntacyo byatanze.
Nduta yatawe muri yombi muri Nyakanga 2023 ubwo yari mu nzira yerekeza i Laos. Mu rubanza rwe yireguye avuga ko yashutswe ndetse adasanzwe acuruza ibiyobyabwenge gusa gusa nta cyo byatanze. Yaje gukatirwa urwo gupfa tariki 17 Werurwe saa 8h30.

Depite Chenge avuga ko byashoboka ko Nduta yaba yarahatiwe gutwara ibi biyobwange kungufu cyane ko hari udutsiko tuba ducuruza ibiyobyabwenge bakoresha abanyakenya batishoboye baba baragiye gushaka akazi mu mahanga.
Indi ngingo Depite chenge abona yari kurengera Nduta nuko yagomba kugarurwa muri Kenya kugira ngo hakorwe iperereza bityo babashe gutahura abamutumye.