Dada mu bitabiriye ibirori by’isabukuru ya Fire West – AMAFOTO

4 weeks ago
2 mins read

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Nshimiyimana Onesphore wamamaye nka Fire West, byitabiriwe n’abantu benshi by’umwihariko inshuti n’abavandimwe. Muri abo harimo n’inshuti ye Dada ufite kompanyi itwara abagenzi mu mudoka mu bice bitandukanye mu Rwanda. Fire West yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 y’amavuko.

Ni ibirori byakozwe ku wa 19 Werurwe 2025 gusa akaba yizihiza isabukuru y’amavuko tariki 13 Werurwe buri mwaka ari aho Fire West yatunguwe n’inshuti n’abavandimwe bakamuha impano zitandukanye , ndetse banamugaragariza urukundo, by’umwihariko akaba yaratunguwe n’abana be 6. Fire West, yahamije ko yashimishijwe n’urukundo yeretswe muri ibyo birori bye byabaye nyuma gato y’itariki asanzwe yizihirizaho isabukuru y’amavuko.

Ubusanzwe izina Fire West rizwi mu myidagaduro mu Rwanda no mu burucurizi butandukanye bushingiye ku bukerarugendo , aho yashinze Bar na Restaurent ‘El Classico Beach’ iri mu bifasha bamukerarugendo n’abandi bashaka gusohokera mu Karere ka Rubavu ku ruhuka no gutembera mu Kiyaga cya Kivu muri Rubavu kuko ahafite ubwato bwiza.

Ategura ibitaramo bitandukanye bifite intero yo gufasha imyidagaduro ndetse no gukomeza ubushobozi bw’abahanzi n’abandi bakora mu myidagaduro.

Fire West asanga kwizihiza isabukuru ye , ari ikimenyetso cy’aho avuye n’umwanya mwiza wo gutekereza k’uhazaza mu buzima bwe.

Ati:”Kwizihiza isabukuru yanjye y’amavuko , ni ikimenyetso cy’aho mvuye , mu bihe bitambutse, ndetse bikamfasha no gutekereza kuhazaza hanjye n’umuryango wanjye”.

Yakomeje agira ati:”Inshuti nziza zitari indyarya ndazikunda  ndetse nkunda no kwishimana nazo. Rero ndashimira buri wese wagize uruhare mu gutegura ibi birori kandi nka nashimira umuryango wanjye wahabaye by’umwihariko”.

Yagaragaje ko ibirori bizahoraho kuri El Classico Beach na cyane ko ari aha mbere mu Rwanda hasusurutsa Abanyarwanda n’Abanyamahanga bahasohokera ndetse n’abahakorera ibirori.

Ati:”Abakiriya ba El Classico Beach Chez West, nabizeza ko nk’uko bisanzwe , ibyishimo bazabihorana kuko iteka duhora dutegura udushya hano kugira ngo Umujyi wacu wa Rubavu ukomeze use neza kandi ube ubukombe mu kwakira abantu”.

El Classico Beach Chez West ya Fire West, iri hafi y’amazi y’ikiyaga cya Kivu n’amashyuza ndetse n’uruganda rwenga ibisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa.

El Classico Beach Chez West, itegura amafunguro atandukanye mu bwoko bwose ariko ikagira umwihariko w’Amafi meza yotswa uwo mwanya akagaburwa hamwe n’Ifiriti yayo n’ibindi birungo biyaryoshya.

Bafite kandi ibyo kunywa by’ubwoko bwose, ndetse n’imitobe ikozwe mu mbuto zose wakwifuza.

Umunsi.com, twifurije Fire West kugira isabukuru nziza y’amavuko no gutera imbere.

Fire West yakase ‘Cak’ mu birori by’isabukuru ye y’amavuko.

Dada inshuti magara ya Fire West ni umwe mu baje kwifatanya n’inshuti n’umuryango muri ibyo birori.
Abagize umuryango we barimo mushiki we n’abana be bifatanyije muri ibyo birori.

Mushikiwe akaba Manager wa El Classico Beach nawe yifatanyije nawe mu birori dore ko ari umwe mu bakunda kumuba hafi.

Yahawe impano z’inkweto
Yahawe impano zitandukanye zirimo n’ifoto ikozwe mu buryo bugezweho.

Trecy Cruz washize umuryango wa Gira Neza Windere ufasha abatishoboye n’abana babuze ubushobozi bwo kujya ku Ishuri yari ahari.

 

Go toTop