Umuhanzi Da Rest umaze kumenyekana mu ndirimbo z’urukundo , agiye gukora ubukwe n’umukobwa wo muri Amerika bamaze imyaka ine bakundana.
Inkuru y’ubukwe bw’aba bombi yemezwa na zimwe mu nshuti zabo. Ishimwe Prince [ Da Rest ] yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu itsinda rya Juda Muzik yabarizwagamo ryaje gusenyuka agatangira kuririmba mu giti cye.
Mu birori byabaye tariki 10 Mutarama 2025, nibwo Da Rest yambitse impeta umukunzi we nk’uko bitangazwa n’umwe mu nshuti ze za hafi.
Inshuti ya Da Rest yagize ati:”Ni umukobwa bari bamaranye imyaka ine. Byumvikane ko bari baziranye cyane ku buryo ku rushing nta kibazo cyaba kirimo”.
Uyu akomeza avuga ko Da Rest n’umukunzi we ngo bamenyanye bahuriye mu birori by’imwe mu nshuti zabo bagatangirira aho, ubu bikaba bigeze aho kubana nk’umugore n’umugabo.
Kugeza ubu ngo impande zombi ziri mu myiteguro nk’uko izi nshuti zibihamya icyakora bakaba batari bamenya niba buzabera mu Rwanda cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.