Chriss Eazy agiye gutaramira Abagande

01/22/25 12:1 PM
1 min read

Umuhanzi Nyarwanda umaze kwigarurira imitima y’abatari bake by’umwihariko urubyiruko Chriss Eazy , ategerejwe mu gitaramo kizaba ku munsi w’abakundana muri Uganda.

Ni igitaramo kizaba tariki 14 Gashyantare,2025 aho azataramira abakunzi be mu gitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye dore ko yaherukaga muri Uganda mu Mujyi wa Kampala mu Kwezi kwa Ugushyingo 2024.

Ubwo yaherukaga muri Uganda gutaramira abakunzi be , Chriss Eazy yagaragaje ko ari urugendo rutari rworoshye muri 2015 ubwo yaherukagayo.

Yagize ati:”Naherukaga muri Uganda mu mwaka wa 2015 kuko niho nasoreje amashuri yanjye abanza bivuze ko imyaka icyenda ishize. Navuga ko ari urugendo rudasanzwe kuri njye kuko aho nigiye ni naho ngiye gutaramira abakunzi banjye”.

Chriss Eazy agiye gutaramira abakunzi be bo mu Gihugu gituranyi cy’u Rwanda cya Uganda, ku munsi w’abakundana usanzwe uba tariki 14 Gashyantare buri mwaka aho abakundana bahana impano bakanabwirana amagambo meza, icyakora akaba ari ibintu byemerwa na buri wese.

Kubemera uyu munsi, bakora imigenzo itandukanye bagaragarizanya urukundo hagati yabo, abandi bafata amafunguro yihariye kuri uyu munsi , icyakora abasohoka bo Bambara imyambaro irimo umweru n’umutuku cyangwa n’umukara.

Chriss Eazy yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Samborera’ n’izindi.

 

Go toTop