Umuhanzi Chris Brown [CB], yaciye amafaranga angana na Miliyoni 500 z’amadorari Kompanyi ya Warner Bros na Ampel LLC nyuma yo kwitwa ‘Serial Rapist and a Sexual abuser’ muri Dokimateri yabo nshya baherutse gushyira hanze bakayita ngo ‘Chris Brown: A History of Violence’.
Iyo Dokimateri yagaragaje Chris Brown mu ishusho itariyo dore ko ngo banamwise umunyabinyoma. CB yagaragaje ko gukora iyi Dokimateri bamwibasira , bashakaga kumushyira mu itangazamakuru ku bw’inyungu zabo bwite birengagije ukuri.
Chris Brown yagiye ashinjwa amabi menshi arimo gutuma no guhohotera uwahoze ari umukunzi we Rihanna nk’uko byagaragaye muri 2009 ubwo bari mu modoka. Muri 2017 ubwo yasagariraga gafotozi wo mu kabari yari yagiyemo, no muri 2024 ubwo yakubitaga abagabo bane akabagira intere avuye ku rubyiniro.
Iyi Dokimateri, yagize Chris Brown umunyarugomo w’umwaka wa 2024 , ibintu avuga ko byuzuyemo ibinyoma no kwirengagiza bikarenga no kumahame y’itangazamakuru.
Iki kirego yatanze, kigaragaza ko nta cyaha na kimwe cyo gufata kungufu cyigeze gihama Chris Brown.
Chris Brown yasabye ko iyi kompanyi yacibwa aya mafaranga kubera ko Dokimateri bamukozeho yamuteje ibihombo bikomeye mu muziki we kuko ngo igizwe n’ibinyoma gusa.
CB ni umuhanzi ukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro ku Isi, aho yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Little More’, Back To Sleep, n’izindi zagiye zikundwa ku rwego mpuzamahanga.
Chris Bronw, mu minsi yahize yataramiye muri Afurika y’Epfo mu gitaramo yahuriyemo n’abarimo Davido bafatanyije mu ndirimbo nyinshi.
Ni umwe mu bahanzi kandi bari gufasha umuziki wa Afurika gutera imbere kuko hari indirimbo nyinshi zahuriyemo n’abahanzi batandukanye by’umwihariko abo muri Nigeria.