Advertising

Byongeye bisubira i rudubi ibya Kanye West n’umugore we Bianca Censori

11/18/24 11:1 AM

Mu gihe Kanye West yateye umugongo Hollywood akigira gutembera mu bihugu binyuranye, ubu biravugwa ko atabanye neza n’umugore we Bianca Censori.

Umubano w’umuraperi Kanye West n’umugore we Bianca Censori wongeye kugarukwaho mu binyamakuru by’imyidagaduro nyuma yaho bikomeje kuvugwa ko baba bafitanye ibibazo mu rugo rwabo.

Mu mpera z’Ukwakira byatangajwe ko aba bombi bashobora kuba benda gutandukana, gusa ntibyatinze Kanye na Bianca barabinyomoza ndetse bagaragara bishimanye mu Buyapani.Ubu inkuru zikomeje kubavugwaho ni uko batari kumvikana ku ngingo ijyanye no kubyara aho The Sun UK yatangaje ko Bianca Censori yifuza kubyara naho uyu muraperi akaba atabikozwa.

Ku ruhande rwa Kanye West ngo ntabwo ashaka kubyara abandi bana dore ko asanzwe afite 4 yabyaranye na Kim Kardashian wari umugore we wa mbere.

Ku ruhande rwa Bianca we ngo arifuza gutangira kubyara akubakana umuryango na Kanye West bamaze imyaka itatu barushinze.

PageSix yatangaje ko ubwumvikane bucye buri mu rugo rwa Kanye na Bianca rudaturuka gusa ku kibazo cyo kubyarana, ahubwo ko Bianca yifuza kuba ahantu hamwe agakora akazi ke dore ko kuva yarushinga na Kanye West yahagaritse akazi ke ndetse ngo ibyo kwirirwa atembera bimaze kumurambira.

Nubwo mu binyamakuru bivugwa ko Kanye na Bianca batabanye neza, ku giti cyabo ntakintu barabivugaho. Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe Kim Kardashian aherutse gutangaza ko uyu muraperi atakita ku bana babo kuva yarushinga na Bianca Censori.

Previous Story

Fire Man, Amag The Black na Jacky bategerejwe i Rubavu

Next Story

Amagambo y’ubwenge yavuzwe na Muhamedi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop