“Burna Boy twararyamanye anyima Lamborghini yari yansezeranyije nk’ikiguzi” ! Sophia Egbueje

02/28/25 12:1 PM
1 min read

Damini Ebunoluwa Ogulu wamenyekanye nka Sophia Egbueje yatangaje ko yaryamanye na Burna Boy barangije ngo amwima imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini yari yamusezeranyije nawe ahita amushyira hanze.

Sophia Egbueje ni umwe mu bakobwa bafite amazina akomeye muri Nigeria by’umwihariko mu Mujyi wa Lagos dore ko yashyizwe mu bihembo bya Grammy Awards inshuro nyinshi ndetse akanabyegukana agendeye ku bahanzi barimo Wizkid n’abandi.

Mu majwi akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na X , uyu mukobwa yumvikanye avuga uburyo Burna Boy yamwimye Lamborghini yari yamusezeranyije mbere y’uko baryamana.

Sophia avuga ko guhura na Burna Boy byaturutse ku nshuti ze niza Burna Boy zamuhatiye guhura n’uyu muhanzi wamubeshye imodoka. Sophia wari wababaye cyane avuga ko yahise yivanaho izo nshuti.

Burna Boy asanzwe ari umuhanzi ukomeye muri Afurika no ku Isi binyuze mu bihangano bye byanatumye yiyita African Giant akaba afite inkomoko muri Nigeria.

Go toTop