Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie muri muzika Nyarwanda , yasobanuye uko yise indirimbo ye Sowe nyamara yari yitwa Soweto.
Ni indirimbo igiye kuzaza Miliyoni kuri YouTube na cyane ko benshi bemeje ubuhanga bw’abayigizemo uruhare uhereye kuri Producer Element, Prince Kiiz, Saxbarister n’abandi.
Mu kiganiro yagiranye na RTV yasobanuye ko impamvu yo guha indirimbo ye izina rya Sowe rivuye kuri Soweto byatewe n’uko hari izindi ndirimbo yabonye kandi zikomeye zifite iryo zina bityo akanga kuvanga abakunzi b’umuziki we.
Ati:”Iyo ugiye kuri YouTube uhasanga indirimbo zitandukanye zitwa Soweto haba izo muri Afurika y’Epfo , Nigeria n’ahandi.Rero nabonye aho gufata iyo hit ngo nyitiranye n’abandi bantu , ndavuga ngo reka nkureho iyi ‘To’ nyireke ari Sowe ubwo ari kagufi bizorohera abantu kukandika no kugashaka aho kugira ngo nyite Soweto ujye ushaka iya Bruce Melodie ubone iy’abandi bantu.
Urebye ni cyo kibyihishe inyuma nta yindi mpamvu idasanzwe kuko n’ubundi iyo wumvise indirimbo iracyari Soweto , ijambo ryigarukamo inshuro nyinshi ni Soweto ariko na Sowe birimo”.
Bruce Melodie yasobanuye impamvu indirimbo ye bigoranye kuyikorera Download ku mbuga zirimo na Audiomak isanzwe ikoreshwa n’abahanzi cyane.
Ati:”Buriya rero ntabwo umuziki wagenewe kuwukorera Download , kuko umuhanzi kumuteza imbere mu kazi akora harimo no gushyiraho ibyo biceri bike byawe (amafaranga) , nawe amatwi yawe akanezerwa kandi muba mwaraguze na Interineti ni nayo mpamvu tubakund”.
Yakomeje agira ati:” Si ukwanga kubaha igihangano ahubwo hari urwego umuhanzi ageraho , agatangira gukorana n’abantu batemera ibyo bintu. Kompanyi zitanga umuziki ahantu hatandukanye (Distribution company) ibyo bintu ntizibyemera”.
Yakomeje asaba Abanyarwanda bakwiriye kumufasha akiriho kugira ngo atazakenana ubugeni.