Umuhanzi akaba n’Umunya-politike Bobi Wine yemeye kurwana na Gen Muhoozi umuhungu wa Museveni wabitangaje anyuze ku mbuga nkoranyambaga (X). Bobi Wine yavuze ko akubiswe na Muhoozi yava muri Politiki.
Hon. Kyagulanyi Ssentamu [ Bobi Wine ], Umuyobozi w’Ishyaka rya ‘National Unity Platform’, yatunguwe na General Muhoozi , Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni wavuze ko hakwiriye gutegurwa umurwano w’iteramakofe yamutsinda akava muri Politike.
Muhoozi yanditse ati:”Kwica Bobi Wine ni akazi koroshye cyane! Karoroshye rwose. Yavuze ko akunda umukino w’Iteramakofe. Nanjye mutumiwe muri uwo mukino”.
Nyuma gato yo gutambutsa ubwo butumwa, Bobi Wine, yahise amusubiza mu magambo agaragaza ko yemeye ubusabe bwe.
Ati:”#ChallengeAccepted ! Nu nkubita , nzahita mva muri Politiki nanjye ni nkukubita uzava ku bisindisha. Vuga igihe nzakubwira ako umurwano uzabera”.
Abakoresha imbuga Nkoranyambaga bahise babasamira hejuru bamwe bagaragaza ko babashyigikiye , abandi bavuga ko ari urwenya rwa Muhoozi rutajya rushirayo.
