Bizana umugisha kuri bo ! Nyuma yo guterwa indobo nyinshi yahisemo gushyingiranwa n’ihene

4 weeks ago
1 min read

Umusore wafashe umwanzuro wo gushyingiranwa n’ihene , ukomeje kwibazwaho na benshi kubera ko ari ibintu bidasanzwe biba mu Isi ya Rurema. Uyu musore ngo yabitewe no kubengwa cyane n’abakobwa.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Buhindi byatangaje inkuru y’uwo musore wahisemo gufata itungo akarindura umugore n’ubwo mu nyurabwenge ya muntu ibyo bintu yakoze bidasanzwe ndetse bitanabaho.

Ibyo binyamakuru bivuga ko nyamusore, yari amaze kurambirwa guterwa indobo cyane ndetse yanagira uwo bakundana , urukundo rwabo nti rurambe ahubwo bagatandukana hadateye kabiri , bikamutera igikomere ku mutima kuko we yabaga acyifitemo amarangamutima y’uwo bakundanaga.

Gukomeza gukundana n’abakobwa bikanga, byamuteye gutekereza ko urwo yaburiye mu bantu , azarubona mu itungo gusa bikavugwa ko ari ikimwaro yashakaga kwikiza.

Si ubwa mbere ibyo bibaye mu Buhinde kuko muri 2022 , umusore wo mu gace ka Andhra , mu Karere ka Eluru mu Buhinde nawe yashyingiranwe n’ihene.

Uko gushyingirwa n’ihene kuri uwo musore ngo byaturutse kukuba yari yaragiye mu bapfumu bakamubwira ko mu buzima bwe azashaka inshuro ebyiri, ariko mu gushaka kwe, agashiduka yashakanye n’ihene ku nshuro ya mbere.

Undi musore wo mu gace ka Nuzividu mu Bihinde nawe yashakanye n’ihene ndetse bakora ibyo bise ibirori.

Benshi mu Bahinde, bashakana n’ihene binyuze mu kwibeshya kw’aba Astrologist. Aba bababwira ko gushaka n’ihene birafungura imigisha yabo, bigakuraho impamvu zituma badashaka , bityo nyuma yo gushaka n’izo hene , bakaba babona abagore banyabo mu buzima bwabo.

Bavuga ko “Gushaka n’ihene , bituma babona abagore babo b’ahazaza”. Muri make ngo bibahesha umugisha wo kubona abagore bifuza n’ubwo hari ababishyiramo urwenya kugira ngo Isi itabota.

Go toTop