Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi Tshilombo, yongeye gushimangira ko agomba kwisubiza Umujyi wa Goma byaca mu ntambara cyangwa mu biganiro agaragaza ko yamaze gusobanukirwa ko abantu bose batinya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kandi ngo ururimi yumva ari intambara gusa.
Tshisekedi, yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro na The Newyork Times ari nabwo yongeye kugaragaza ko nta muhate na muto afite wo kugirana ibiganiro n’inyeshyamba za M23 abita atazi icyo barimo ku rwanira ndetse n’abatagira intego.
Felix Thisekedi yavuze ko ngo niba ibiganiro ari ngombwa, akwiriye kubigirana n’u Rwanda , rwo ruri kumwataka mu Gihugu cye mu Burasirazuba, nyamara ibi akaba yaragiye abigira ikimenyetso cy’uko ari u Rwanda rumutera agaragaza ko ikimenyetso ari uko ari rwo baganira. Ati:”Ni u Rwanda rwanteye , ni kimenyimenyi ni uko ari rwo tuganira”.
Tshisekedi yasezeranyije Abanyekongo , ko azongera kwisubiza Umujyi wa Goma ndetse n’Umujyi wa Bukavu byafashwe na M23 ,byasaba ibiganiro cyangwa intambara.
Yagereranyije Perezida Kagame nk’umuntu ngo ushaka kuba umunyembaraga zirenze iz’abandi asaba ko abakuru b’’Ibihugu bakomeye bashyira imbaraga mu gufatira ibihano u Rwanda n’abayobozi ba rwo.
Yagize ati:”Binyereka ko buri wese atinya Kagame”. Yakomeje agaragaza ko Ururimi Kagame yumva ari rumwe gusa ari intambaraga. Ati:”Ururimi Kagame yumva ni intambara gusa , Diplomasi ntabwo iba muri DNA ye”.
Felix Thisekedi yatangaje ibi nyuma y’aho Umutwe wa AFC/M23 umaze kwihuza na Twirwaneho yafashe uwo mwanzuro nyuma y’aho uwari Umuyobozi wayo yishwe na FARDC mu rwego rwo kubaca intege.
Congo ni Igihugu gikungahaye ku butunzi bw’umwimerere burimo Colta ikoreshwa cyane mu gukora Telefone ngendanwa naza mudasobwa. Congo ifite kimwe cya Kabiri cya Colta Isi yose ikoresha.