Benshi iyo mubonye ibikorwaremezo bishashagirana mu Rwanda nka BK Arena, sitade Amahoro cyangwa Kigali Convention Center, mushobora kuba mutabitekereza kabiri, ariko ibi ni ibikorwaremezo byashyize u Rwanda ku ruhande Mpuzamahanga kuko biri hake muri Afurika.
Ibi bikorwaremezo byose, byubatswe na kompanyi y’ubwubatsi yo muri Turukiya yashinzwe na Mete Bora mu 1989 ayishingira Ankara mu murwa mukuru wa Turukiya, igenda yaguka kugera ibashije kuba kompanyi y’ubwubatsi ku ruhando Mpuzamahanga.
Summa, ikorera mu bihugu birenga 15 byo mu Isi birimo u Rwanda, u Burusiya, Turkmenistan, Romania, Moldova, Libya, Venezuela, Sénégal, Guinée Equatoriale, Congo-Kinshasa, Nigeria ndetse na Turukiya, ikagira abakozi barenga 5,500 muri ibyo bihugu.
Guhera mu 2004, ikigo cyitwa Engineering News-Record cyashyize Summa mu bigo 225 bikomeye ku ruhando Mpuzamahanga mu by’ubwubatsi.
Mu rwa Gasabo, Summa mu 2014 nibwo yafashe mu nshingano imirimo yo kubaka Kigali Convention Center maze mu 2016, iyi nyubako iba iruzuye itwaye miliyoni 300 z’amadorari.
Kigali Convention Center, ikaba yari yaratangiye kubakwa mu 2009, ariko iza kugenda idindira.
Nyuma ya Kigali Convention Center, iyi kompanyi mu 2019 yubatse Kigali Arena yaje kuba BK Arena, aho byatwaye amezi atandatu kugira ngo ibe yuzuye itwaye miliyoni 104 z’amadorari.
Mu 2022 kandi, Summa yatangiye kubaka sitade Amahoro yuzuye muri uyu mwaka itwaye miliyoni 165 z’amadorari, aho kuri ubu ijyamo abantu ibihumbi 45.
sibyo gusa bituma U Rwanda buha urugero rwiza rwo kwigira kuko hari imihanda myiza, urugero rwiza rw’uburinganirendetse ni indi mishinga krundura nki ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.