Advertising

Bimwe mu binyoma abantu babeshywa ku nzoga

12/03/24 5:1 AM
1 min read

Inzoga ni bimwe mu binyobwa bikunze gukoreshwa cyane haba mubirori bitandukanye, imihango n’imisango ndetse mu duce tumwe na tumwe two mucyaro usanga ari hame ko ku mugoroba abakuze bajya gufata kamwe kuga centre.

Gusa hari ibinyoma abantu bakunze kwibeshyaho ku nzoga, bityo byaduteye kubigararukaho kugira ngo dushyire umucyo kubyo abantu benshi bakunze kwibeshya.

Inzoga imara inyota
Oya, ntabwo imara inyota, ahubwo irayitera kubera ko iyo  wanyoye inzoga ushaka kwihagarika cyane, kandi uko wihagarika niko amazi aba ari kugushira mu mubiri, bityo inyota ikiyongera.

Inzoga itera akabaraga
Oya ntabwo  itera akabaraga, ahubwo iyo wanyoye ugira ibisa n’ibyishimo ugakeka ko ari imbaraga, ariko bikurikirwa n’umunaniro udasanzwe ku buryo wumva ushaka guhita usinzira.

Inzoga irashyushya, iyo hakonje
Oya, ntabwo  ishyushya, ahubwo itera gukweduka kw’imiyoboro y’amaraso yo munsi y’uruhu, ibyo bigatuma wumva ari nk’ aho ari ubushyuhe ariko burya uramutse wipimye usanga température yagabanutse cyane.

Kubanza kunywa amazi mbere yo kunywa inzoga bigabanya ubukana bwazo
Oya, ntabwo bigabanya ubukana bwazo kuko amazi ntashobora kubuza alcool kwinjira mu maraso.

Inzoga ituma utekereza neza
Oya ntabwo ituma utekereza neza ahubwo ubushobozi bw’ ubwonko buragabanuka, ibyo utekereje umubiri wawe ugatinda kubishyira mu bikorwa, ibyo ureba ukabona ari byiza kandi wenda atariko bimeze, rimwe na rimwe abatwaye imodoka bibatera gukora impanuka.

Inzoga ituma abagabo bashobora gutera akabariro neza
Oya, igituma abagabo bazinyoye  bakeka ko hari icyo ibamarira mu buriri ni ibitekerezo baba baragiye bumva gusa, kuko ahubwo ituma imbaraga zabo zigabanuka kandi umubiri ugatinda kumvira ibyo ubwonko buri gutegeka.

Usanga akenshi abagabo bakoresha za viagra ari abakunda kuzinywa  buri munsi, mu gihe abatazinywa, batigera bagira icyo kibazo.
Bralirwa posts 27.6% revenue in FY22 driven by volume growth and pricing |  Food Business Africa - Africa's No.1 Food & Beverage Manufacturing Industry  Magazine and Website

Umwanditsi: BONHEUR Yves

Sponsored

Go toTop