Bigenda bite ngo umukobwa abura imihango burundu?

03/08/25 8:1 AM
1 min read

Birashoboka ko umukobwa ashobora gukura akageza igihe cy’ubwangavu,akabona ibindi bimenyetso by’uko yakuze ariko imihango yo ikanga kuza burundu bitewe n’impamvu zitandukanye tugiye gusobanura muri iyi nkuru.

Ubusanzwe kubura imihango kurimo ibice bibiri,hari kubura imihango by’ibanze ‘’amenorrhea primaire’’no kubura imihango warayigeze’’amenorrhea secondaire ‘’,tukaba tugiye kurebera hamwe ibishobora gutera umukobwa kubura imihango bya burundu.

Impamvu zo kubura imihango bya brundu(Primary amenorrhea)

  1. • Kubura imihango burundu bsihobora guterwa nuko umuntu afite ikibazo cy’uturemangingo dutuma imirerantanga ye idakura. Ibyo bikaba ari ubusembwa umuntu yavukanye buri mu mubiri we.
  2. • Ashobora kandi kuba adafite imyanya myibarukiro yuzuye,ugasanga nta mura afite, nta nkondo y’umura cyangwa nta n’inda ibyara agira
  3. • Kuba inzira y’imihango ye ifunganye,kuburyo itabona aho isohokerara nabyo bishobora gutuma atayibona.
  4. • Kurwara ibibyimba cyane cyane ibifata ubwonko nabyo bituma imisemburo ikora imihango,ihagarara gukora maze imihango ikaburiramo gutyo
  5. • Hari kandi n’imiti imwe n’imwe usanga ibuza imihango kuza cyane cyane nk’imiti ivura uburwayi bwo mu mutwe.
  6. • Guhangayika cyane no guhorana umunaniro ukabije nabyo bigira uruhare mu gutuma imihango itaza by’ibihe byose

Umukobwa wagize ikibazo cyo kubura imihango kandi hari ibimenyetso byihariye akunda kugira mu mikurire ye kuva mu myaka 10 na 14 y’amavuko cyane cyane uko imyanya ndangagitsina ye ikura.

Ushobora gusanga nta nsya agira cyangwa incakwaha,amabere adakura,afite ubwoya bwinshi ku mubiri nk’ubw’abagabo cyangwa se akajya aribwa mu nda buri kwezi nk’uri mu muhango ariko ntisohoke,bitewe na za mpamvu zavuzwe..

Iyo rero umuntu afite iki kibazo cyo kubura imihango kandi igihe cyo kuyijyamo cyarageze,niukuvuga arengeje imyaka 16 atarayibona aba akwiye kujya gushaka abaganga b’inzobere mu by’imyororokere,bagasuzuma niba nta kibazo kimwe muri ibi afite ari nabyo biba byaratumye ayibura,kuko hari bimwe na bimwe abaganga bavura maze umukobwa akaba yabona imihango nk’abandi,kuko iyo nta mihango ugira ya buri kwezi ntushobora no kubyara.

Go toTop