Bienvenu Matumo yasabye Tshisekedi kwegura

02/15/25 20:1 PM
1 min read

Kubera uburyo umutekano ukomeje kuba mubi mu Burasirazuba bwa Congo, bigateza ingorane ku baturage umwe mu baharanira amahoro n’impinduka muri iki Gihugu Bienvenu Matumo yasabye Tshisekedi kurekura Ubuyobozi kubera ko abona yarananiwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Bienvenu Matumo uharanira impinduka n’amahoro muri Congo [ LUGHA ] ,  kuri uyu wa Gatandatu nibwo yavuze ibi yemeza ko abaturage aribo bahura n’ingorane iyo habayeho Ubuyobozi bubi ahamya ko Perezida wa Congo , yananiwe kugarura amahoro.

Yagize ati:”Niba hari icyubahiro cyangwa ibigwi asigaranye , Tshisekedi akwiriye kwegura ku nshingano ze nka Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Uyu yasabye Perezida wabo kwegura nyuma y’aho umutwe wa M23 ukomeje kugaragariza imbaraga mu ntambara uhanganyemo n’ingabo za Congo , Wazaledo, u Burundi n’abandi.

Ku wa Gatanu nibwo M23 yatangaje ko yafashe Umujyi wa Bukavu , n’ikibuga cy’indege cya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo.

Benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bamushinja intege nke no kubura ‘amayeri’ yo guhashya umwanzi  (M23) agakomeza kubinjirana.

I Munich , Perezida Tshisekedi, yatunze urutoki Joseph Kabila yasimbuye, avuga ko ari we uri inyuma ya M23 arongera avuga ko u Rwanda , ibintu bamwe bemeza ko ari ukubura ayo acira n’ayo amira no kuyoberwa uwo ashinja ibiri kubera muri Congo ayoboye.

Ntabwo Bienvenu Matumo ntabwo ari we wenyine ugaragaje intege nke za Perezida wa Congo mu gushakira amahoro Congo kuko n’abandi batandukanye bagenda bagaragaza ko adafite umuhate wo gukemura amakimbirane.

Go toTop