Bien-Aimé wamenyekanye cyane mu itsinda rya Sauti Sol yatangajwe nk’uwahize abandi ku rubuga rwa Spotify mu gihugu avugamo cya cya Kenya aho abagera kuri Miliyoni 23 bumvise ibihangano bye.
Bien-Aimé azwi cyane mu ndirimbo nka Extra Pressure,Ma Cherie,Inauma,My baby” nka zimwe mu zakunzwe cyane kuri uru rubuga rwa Spotify. Uyu muhanzi akaba yishimiye iyi ntsinzi arikumwe n’itsinda rya Hip-Hop rya Wakadinali naryo ryagize uruhare runini mu guhindura isura y’umuziki wa Kenya, rikawuyobora mu buryo bwagutse.
Sauti Sol yabarizwagamo Baraza nubwo batangaje ko batandukanye nk’itsinda , baracyafite umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi b’umuziki. Itsinda rya Saut Sol tariki 30 Ugushyingo 2024, bataramiye muri Kigali Universe mu bitaramo byo gusesera ku bakunzi babo .Iki gitaramo ntabwo Baraza yacyitabiriye kuko nawe yari muri Tanzania aho yahuriye ku rubyiniro na Sean Paul.
Bien-Aime yahoze akorera mu itsinda rya Sauti Sol
Ubwo Bruce Melody yari aje kwakira Bien Aime ku kibuga cy’indege bari bafitanye umushinga w’indirimbo “IYO FOTO”
Yahoze abarizwa mu itsinda rya Saut Sol.
Extra Pressure iri mundirimbo zakuzwe cyane muzo Bien Aime yagaragayemo.
Umwanditsi: BONHEUR Yves