Advertising

Bien Aime uri mu Rwanda yavuze ko ari umugisha kuri we gukorana na Bruce Melodie

28/08/2024 06:52

Umuhanzi Bien Aime wahoze muri Sauti Sol yageze mu Rwanda kuri uyu wa 27 Kanama 2024 avuga ko Bruce Melodie atigeze amugora kugira ngo bakorane.

Bien Aime yavuze ko ari amahirwe kuri we gukorana na Bruce Melodie dore ko byamugoraga gukora umuziki wenyine ubwo yari kumwe na begenzi be.

Ibi yabivuze ubwo yari ageze ku Kibuga cy’indege ari gukorana ikiganiro n’abanyamakuru.Yagize ati:”Njye na Bruce Melodie dufitanye indirimbo tumaze iminsi dukora kandi n’igitekerezo cyo gukorana nta bwo cyatugoye kuko twese turi abahanzi kandi dukunda umuziki ikindi n’izo ndirimbo ni nziza. Gukorana byaratworoheye”.

Yakomeje agira ati:”Gukorana nawe indirimbo bivuze buri kimwe kuko ntigeze ngira amahirwe yo gukorana indirimbo n’Umunyarwada kuva na mbere kubera impamvu zitandukanye zirimo no kuba twarakoraga nk’itsinda ariko ubu nagize amahirwe yo gukorana n’umuhanzi mwiza, ufite izina rikomeye , ufite impano, umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga . Warakoze muvandimwe kwemera ko dukorana kandi nziko bizaba byiza”.

Bien Aime agaruka ku bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba yagize ati:”Ndatekereza dukwiriye kurushaho gukorana indirimbo. Abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba mureke dukorane kuko uko turushaho gukorana niko dutera imbere, nk’uko abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerangerazuba babigenje , akaba ari nabwo buryo abahanzi bo muri Nigeria bakoresha”.

Uyu muhanzi uri mu Rwanda asanga gukorana ari byo bizatuma Isi imenya abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Previous Story

Umubyeyi wa Mariah Carey na mukuru we bapfiriye rimwe

Next Story

“Muhagurukane imbaraga mukore Imana izabaha umugisha” ! Pastor Eric Nduwimana

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop