Advertising

Beyoncé yegukanye igihembo muri Grammy Awards asanganirwa n’umwana we

02/03/25 7:1 AM
1 min read

Ubwo Beyoncé yari ahamagawe ku rubyiniro agiye guhabwa igihembo cy’umwaka kuri Album yise ngo “Cowboy Carter” yikanze cyane umukobwa we Blue Ivy amusanga ku rubyiniro amusaba kwemera igikombe.

Ni ku nshuro ya mbere Beyoncé w’imyaka 43 y’amavuko wamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo iyo yise “Ya Ya” atwaye igihembo cy’umwaka kuri Album muri Grammy Awards ifatwa nk’iyoboye ibindi bihembo ku Isi.

Ibirori bya Grammy Awards byari biri kuba ku nshuro ya 67 mu Mujyi wa Los Angeles mu nyubako ya Crypto Arena nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yateye uyu Mujyi. Ni ibihembo byari biyobowe na Trevor Noah Umunyarwenya ukomeye umaze gutsindira Grammy Awards inshuro zigera muri 3.

Nyuma yo guhabwa iki gikombe, Beyoncé yagize :”Ndumva npawe icyubahiro n’ishema. Hari hashize imyaka myinshi none ndashimira cyane Grammy Awards, buri muhanzi, uwabigizemo uruhare wese , na buri Producer twakoranye”.

Nyuma y’iri jambo nibwo Blue Ivy w’imyaka 13 yahise asanga nyina ku rubyiniro yishmye cyane.

COWBOY CARTER YAHIGITSE IZINDI ALBUM ZIRIMO;

New Blue Sun – André3000
Short n sweet – Sabrina carpenter
Brat – Charli CXC
Djeese Vol.4 – Jacob Collier
Hit me hard and Soft – Bellie Eilish
The Rise and Fall of Midwest Princess – Chappell Roan
The Tortured Poets Department – Taylor Swift

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop