Beyonce yatangaje ko ashyigikiye amaramaje Kamala Harris

7 months ago
by
1 min read

Icyamamare mu muziki, Beyonce, yasabye Abanyamerika by’umwihariko abagore kuzashyigikira Kamala Harris mu matora ya Perezida wa USA azaba mu kwezi gutaha.

Umuhanzikazi w’icyamamare Beyonce Giselle Carter, ari mu byamamare byafashe iya mbere mu gushyigikira Kamala Harris, ndetse ubwo yatangiraga kwiyamamaza yahise amuha uburenganzira bwo gukoresha indirimbo ye ”Freedom” mu bikorwa byo kwiyamamaza aho ariyo yinjiriraho buri gihe agiye kuvuga ijambo.

Kuri ubu Beyonce uri mubahanzi bakomeye muri Amerika, yaherekeje Kamala Harris kwiyamamaza, anahavugira ijambo yageneye cyane abari n’abategarugori. Byabaye ubwo Harris yari agiye kwiyamamariza mu Mujyi wa Houston i Texas aho Beyonce akomoka.

Ubwo uyu muhanzikazi yageraga ku rubyiniro yagize ati:’Ntabwo ndi hano nk’icyamamare cyangwa nk’umunyapolitiki. Ndi hano nk’umubyeyi uhangayikishijwe n’ahazaza habana be , ndi hano nkamwe mwese mufite abana mukunda mwifuriza ahazaza heza. Mu kurema ahazaza heza habo kandi hatekanye ni ngenzi gutora Kamala Harris niwe twizeyeho kuzarinda ahazaza hatarimo ivangura cyangwa hari ababuzwa uburenganzira bwabo”.

Beyonce wakiranywe urugwiro n’ibihumbi by’abantu, yagize icyo asaba abagore, agira ati:”Ndasaba abagore bose ko mwazatora Kamala, niwe uzareberera inyungu zacu kandi niwe uzadusubiza uburenganzira ku mibiri yacu.
abagore twese tugomba kumushyigikira kuko niwe uzi neza ibyo tunyuramo.Aha yabivuze agaruka ku itegeko rijyanye no kwemerera abagore gukuramo inda”.

CNN yatangaje ko gushyigikira Kamala Harris kwa Beyonce ku mugaragaro bisobanuye ikintu gikomeye kuri Kamala kuko hari amahirwe menshi y’uko umubare w’abazamutora wakwiyongera nubwo ntawabihamya neza gusa ngo kuko Beyonce afite abafana benshi bishobora kugira ingaruka nziza kuri Kamala Harris.

Go toTop