Beyonce n’umukobwa we bacanye umucyo muri NAACP Awards 2025

02/20/25 13:1 PM
1 min read

Beyonce wamamaye muri Filime zitandukanye zirimo nka ‘Emilia Perez ,  Wicked, Nickel Boys na The Six Triple Eight’, ndetse akamenyekana mu ndirimbo zitandukanye , yatambukanye umucyo mu birori byo guhemba abahize abandi muri NAACP Awards.

Blue Ivy na nyina Beyonce nabo bari mu begukanye ibihembo mu ijoro rya Kabiri ry’ibihembo bya NAACP Image Awards dore ko yaherukaga no kwegukana ibirimo ‘Best Female Artits’, n’igihembo cya Album nziza muri Grammy Awards ariyo yise ‘Cow Boy Carter’.

Blue Ivy yahembwe nka ‘Best voice over’ muri Filime ya Mufasa: The Lion King’.

Mu bandi bahembwe harimo kandi Kendrick Lamar wongeye guhabwa igihembo cy’indirimbo nziza ya Rap ‘Not Like Us’, Doechii ahembwa nk’umuhanzi mushya uri kuzamuka neza mu gihe Chris Bronw yahembwe nk’umuhanzi mpuzamahanga kandi w’Ibihe byose abikesha indirimbo yise ‘Hmmm’ yafatanyije na Davido.

‘Wicked’ yakinwemo na Beyonce yahembwe nka Filime nziza mu buryo abakinnyi bayo baba bambaye , naho Emilia Perez nayo ikinwamo na Beyonce ihembwa nka Filime nziza mpuzamahanga kimwe na Nickel Boys.

Filime zose zakinwemo na Beyonce uko ari 3, zahembwe muri NAACP Image Awards 2025.

Ibi bihembo byitabiriwe na Dave Chappelle  , Kamala Harris  wabaye Visi Perezida wa Amerika akaniyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu ahanganye na Donald Trump n’abandi batandukanye.

  • Outstanding International Motion Picture , ha hembwe filime yiwa Emilia Perez yakinwemo na Beyonce.
  • Outstanding Breakthrough Performance ha hembwe iyitwa Ebony Obisidian – The Six Triple Eight nanone ikinwamo na Beyonce.
  • Outstanding Ensemble Cast in a motion picture, ha hembwe The Six Triple Eigh nanone.
  • Outstanding Voice Over Performance in Motion Picture , ha hembwe Blue Ivy Carter, umwana wa Beyonce wakinnye muri Mufasa : The Lion King.
  • Outstanding Male Artist: Chris Brown muri Hmmm yafatanyije na Davido muri Nigeria.
  • Outstanding Female Artist, Ha hembwe Beyonce.
  • Outstanding Gospel / Christian Album , Ha hembwe Live Breath Fight – Tamela Mann
  • Outstanding International Song, Ha hembwe nanone ‘Hmmm’ ya Chris Brown na Davido.
  • Outstanding Album akaba yabaye iya Beyonce yise, Cowboy CARTER.

Umuhanzi CB, anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze  yagaragaje ko yishimiye ibihembo bibiri yahawe birimo icy’umuhanzi w’Ibihe byose n’icyo yahawe n’indirimbo ‘HMMM’ yafatanyije na Davido yahigitse WizKid nk’indirimbo mpuzamahanga yafatanyije n’undi muhanzi.

Go toTop