Benith yazinutswe itangazamakuru bitewe n’ibyo yahuriyemo nabyo, ahitamo kwikorera

4 weeks ago
1 min read

Benith uzwi mu biganiro by’urukundo mu myidagaduro yo mu Rwanda ubwo yagarutse ku buzima asigayemo muri Uganda , aho yashimangiye ko yazinutse utangazamakuru.

Benith GIRANEZA UWERA ni umukobwa udafite umukunzi uzwiho gukora inkuru z’urukundo z’ibyegeranyo ndetse abifatanya no gukora muri ‘organization’ yabagore.

Gusa byose byatangiye afite inzozi zo kuzaba umunyamakuru ndetse aza guhera kuri ISANGO STAR akajya ahakorera ibyegeranyo, nyuma yaje kurangirwa akazi ni inshuti ye kuri RED BLUE JD. Yabonaga azahigira byinshi kuko hari amazina akomeye nka Mwanafunzi, na Abayo Yvette Sandrine.

Igihe cyose yahamaze bitewe n’ibibazo bitandukanye byo kwamburwa ndetse no kubwirwa kenshi ko ijwi rye ridasamaje yaje gucika intege ndetse ahitamo gusezera niko guhita ashinga Youtube Channel ye bwite.

Hagati aho Yago yahise amukoze ndetse amubwira ko igihe cyose agikunda ibyo akora ngo ntazacike intege rwose bizagenda neza. Channel ye yitwa “BGU space” akaba asaba abantu bose kumushyigikira rwose ndetse bakamubwira aho yumva yakosora.

Kimwe neza neza nibyo Yago yaciyemo yamubwiye ko kwiyizereramo arirwo rufunguzo ruzatuma agera kure.

Bitewe nibyo yagiye ahuriramo bitandukanye ndetse akabisuzugurirwamo cyangwa ntashimwe  ni bimwe mubyatumye acika intege. Kandi icyamubabaje kurushaho nuko yabaga yakoze ibishoboka byose ngo icyegereranyo cye kibe cyiza. Kuri ubu amaze kugira abantu barenge ibihumbi bibiri bamaze gukora subscribe kuri Channel ya Youtube.

Nyuma yo gusubizwamo imbaraga n’abantu bamukundaga ndetse bakamusaba kutabatenguha yakoze ikiganiro cya mbere ndetse kiza gukundwa yumvise yishimye ndetse we abitafata nki ibitangaza byamubayeho.

Giraneza ubu afite intumbero ndetse ningamba nshya zo gukora cyane akabonera umwanya abamukurikira kugira ngo akora ibijyanye nibyo bifuza ko abakorera.

Kubakobwa bakiri bato GIRANEZA abagira inama yo kureka kwihutira gushaka imburagihe ahubwo bakabanza gukora cyane mbese bakumva ku icyanga cy’ubuzima. Ndetse sibyiza gutekereza ko amahirwe ya nyuma ari umugabo ubundi ubuzima bukaba burabaye.

Ubutumwa bwanyuma ni urukundo kuko nirwo rwanatumye ava Kigali akaza gusura Yago i Kampala dore ko yari anamukumbuye.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop