Batitaye ku biganiro biri kubera muri Qatar M23 na FARDC bakomeje ku rwana

1 week ago
1 min read

Imirwano yakomeje kumvikana hagati ya M23 na FARDC muri Kivu y’Epfo ni ya Ruguru nyamara ibiganiro bihuza Leta ya Congo na AFC/M23 bikomeje muri Qatar. Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko FARDC yisubije uduce tugera muri 10 itwambuye umutwe wa M23.

Muri utwo duce bivugwa ko twisubijwe na FARDC harimo Shanje, Bushaku 1 niya 2 na Nyawaronga nk’uko amakuru abivuga.

AFC yari yatangaje ko yakuye ingabo zayo muri Walikare , hasubira ingabo za Leta ya Congo.

Radiyo Okapi itangaza ko “AFC/M23 yasubiye inyuma ikava mu bice bimwe na bimwe, igamije kwitegura kongera gushyira abarwanyi bayo mu bindi bice,no  kwitegura ibitero ishobora kugabwaho mu burasirazuba bw’igihugu”.

Amakuru avuga ko kandi mu minsi ishize, Umutwe wa M23 wafashe ibindi bice 7 muri Kivu y’Amajyaruguru , Lubero mu gihe Umujyi wa Walikare ukiri mu maboko ya FARDC na Wazalendo.

AFC/M23 yatangaje ko Leta ya Congo yarenze ku bwiriza yo guhana agahenge ikica abaturage by’umwihariko mu Mujyi wa Walikare no muri Minembwe. AFC/M23 yagaragaje ko yongeye gusubukura umugambi wo kurinda abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop