Barack Obama na Kamala Harris uhanganye na Donald Trump bahuriye mu Ishyaka ry’aba Demokarate (Democratic Party).
Kamala Harris niwe uzahangana na Donald Trump wo mu Ishyaka ry’aba Repubulika. Kugeza ubu Kamala Harris niwe uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Barack Obama yabaye Perezida wa Amerika wa 44 kuva muri 2009 kugeza muri 2017. Yari yungirijwe na Joe Biden wamusimbuye nawe akaba ashobora gusimburwa na Kamala Harris wari Visi Perezida ndetse akaba ashyigikirwe cyane na Barack Obama mu gihe Donald Trump we ashyigikiwe n’Umunyamafaranga Elon Musk nyiri SpaceShip, Al n’urubuga rwa X.
Benshi bakomeje kwemeza ko Kamala Harris ashobora kudahabwa uyu mwanya bigendanye n’uburyo imyanya itangwa muri Amerika dore ko Joe Biden yari umu Demokarate kimwe na Kamala Harris wari umwungirije ndetse na
Joe Biden yari uwo muri iryo Shyaka kimwe na Barack Obama bityo mu rwego rwo gusangira ubutegetsi Donald Trump akazongera guhabwa amahirwe.
Donald Trump yabaye Perezida wa 45 wa Amerika asimbuye Barack Obama, nawe asimburwa na Joe Biden wa 46. Uzajyaho ubu azaba uwa 47.