Bahati wakoranye n’abahanzi batandukanye barimo na Bruce Melodie , akaba umwe mu bahanzi bamaze kugaragaza ko bakunda umugore we cyane, nyuma yo kumuha impano y’imodoka ya Brabasu G Wagon , yagize icyo atangaza ku yindi mpano ashaka kumuha idasanzwe.
Kimwe na Diamond Platnumz, Zuchu , Zari , Shakib n’abandi, benshi mu bahanzi bo muri Tanzania bafitanye amasezerano na Netflix aho bamaze kuhafata ibiganiro ari nabyo bituma bahora mu itangazamakuru ndetse abakurikiranira hafi imyidagaduro ya Tanzania bagahamya ko ari byo byadyoheye bahati n’umugore we bigatuma bahitamo kwibera muri iyo Si.
Bamaze kumenyekana mu rukundo no guhana impano zitandukanye kandi zihenze gusa.
Kevin Bahati yaherukaga guha umugore we imodoka yo mu bwoko bwa Brabas G Wagon ifite agaciro ka Miliyoni 45 Shilings, bakaba bari bakwizihiza isabukuru y’imyaka 8 bamaranye.
Kuri ubu Bahati yamaze gusezeranya umugore we indi modoka yo mu bwoko bwa Lamborghini , imodoka na Diamond Platnumz amaze igihe gito agaragayemo bivugwa ko yayiguze ibintu bihuzwa n’ibiganiro bakora kuri Netflix bikavugwa ko ari ugutwika dore ko ngo baba bari gufata amashusho y’ibyo biganiro.
Nyuma yo gutangaza iby’iyo modoka benshi batangajwe n’urukundo babayemo rwo guhana impano gusa.

Nta cyaba gitangaje mu gihe byaba ari byo kuko Bahati asa n’uwamaze gufasha hasi umuziki kimwe n’umugore we, bakiga gukoresha imbuga nkoranyambaga binyuze mu izina bafite.