Umuhanzi Liam Voice wo mu Gihugu cya Uganda yatangaje ko ba Suger mum batanga amahoro kurenza gukundana n’abakobwa bakiri bato ahamya ko we ari bo akunda.
Ni nyuma y’aho akunze kugaragara mu mashusho n’amafoto n’abagore bageze muzabukuru bikavugwa ko akundana nabo. Mu gusubiza abantu babitekereza gutyo, nibwo Liam Voice yavuze ko yikundira abagore batagira abagabo [Sugar Mum].
Yagaragaje ko batanga amahoro n’umutekano ugereranyije n’abana b’abakobwa bakiri bato, agaragaza ko Sugar mum batajya barema ibibazo mu rukundo gusa benshi bafata aya magambo ya Liam Voice nko kwibeshya cyane.
Yagize ati:”Nkunda Sugar Mum cyane kuko banzanira amahoro no gutuza, nibo nikundura (They are my favorite). Ntabwo uzigera ubona Sugar Mum watwaye umuntu kuri Police nk’uko byagenze kuri Vyroota”.
Ibi yabikurije kuri mugenzi we w’umuhanzi Vyroota uherutse gushyirwa muri Police, amugira inama ko naramuka akundanye na Sugarmum, ntabibazo byinshi azakurizamo.
Iyi nama ya Liam Voice yamaganirwa kure na benshi , kubera ko urubyiruko ari ejo hazaza, bidakwiriye ko rwishyira mu mwanda nk’uwo we yamaze kwinjiramo na cyane ko gupfa kw’ejo hazaza bishobora kumusatira vuba.