Axel Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko akaba afite inkomoko mu Rwanda wishe abana batatu mu birori byo kwizihiza Taylor Swift yakatiwe imyaka 52 ari muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyo cyaha.
Ibirori Axel Rudakubana yiciyemo abo bana , byabereye mu Bwongereza tariki 29 Nyakanga 2024 byari byitabiriwe n’abana benshi bakunda umuhanzikazi Taylor Swift . Uyu mwana yemereye imbere y’urukiko rwa Liverpool ko yishe abana batatu aribo Alice da Sliva w’imyaka 9, Bebe King w’imyaka 6, na Elsie w’imyaka 7.
Uyu Axel Rudakubana, yanemeye ko yagerageje kwica abandi bana 10 barimo umunane na mwarimu wabo Leanne Lucas na John Hayes umucuruzi wari hafi aho.Uyu mwana kandi yanemeye icyaha cy’iterabwoba gikomoka ku nyandiko ya PDF y’inyigisho z’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda bamusanganye ubwo bamusakaga. Axel Rudakubana yahise akatirwa imyaka 52 muri gereza.
Nk’uko byagaragajwe n’amashusho yafashwe na CCTV Camera, abana bari muri ibi birori bagerageje guhunga umwe muri bo , akururwa asubizwa mu nzu barimo na Rudakubana Axel ibintu byateye agahinda gakomeye abari mu rubanza.
Ababyeyi ba Silva wishwe na Axel Rudakubana, bagaragaje agahinda gakomeye . Ati:”Ubuzima bwacu bwarahageze , ubwo twaburaga umwana wacu Alice”.
Ikinyamakuru Sky News gitangaza ko Rudakubana yakoze aya mahano ku bushake akaba ari nayo yabaye intandaro yo guhagarika ibi birori byari byahuje aba bana bafana umuhanzikazi Taylor Swift.
Kuba izi mfu z’abana batatu zarabereye mu birori byagombaga kubaha ibyishimo ni ibintu bikomeje gushavuza benshi mu Bwongereza no ku Isi muri rusange.
Axel Rudakubana ufite inkomoko mu Rwanda, yakatiwe imyaka myinshi ari muri gereza kugira ngo bibere urugero n’abandi bagerageza gukora ibyaha by’ubwicanyi nk’ibi.Urukiko rwagaragaje ko icyaha yakoze gikomeye cyane kuko cyahitanye ubuzima bw’inzirakarengane.
Amakuru avuga ko yagombaga gukatirwa burundu ariko ngo kuko yari afite imyaka 17 ubwo yakoraga iki cyaha yabaye impamvu yo gukatirwa imyaka myinshi kuko ngo mu mateka y’Ubwongereza , igihano cya burundu gihabwa umuntu uri mu mwaka 21 y’amavuko.