Mu kiganiro Sweety Paccy yagiranye n’imwe muri channel ya Youtube zikomeye cyane hano mu Rwanda ariyo MIE iyoboye na Irene MURINDAHABI, uyu mushoramarikazi w’umujejeta faranga yasangije abakunzi be ubuzima bw’ i Goma cyane ko ari hamwe muho ashora amafaranga ye mu bucuruzi.
Uyu mushoramarikazi ndetse akaba na rwiyemezamirimo Sweety Paccy yamenyakanye cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ubwo yakundaga kwamamariza ibigo bikomeye cyane harimo nka MTN ndetse n’izindi company zikomeye cyane.
Kuri ubu afite amaduka atandukanye hirya ni honi mu mujyi wa Kagali ndetse no hanze y’U Rwanda. Ubwo abantu benshi bibwiraga ko amafaranga ndetse n’ubukire bwe yabukuye ku umugabo waje ku umubengaka Paccy avuga ko yaje nyuma amaze kwisobanukirwa ndetse ko yasanze afite akazi.
Mu buzima bwe yabayeho neza gusa ubuzima bwaje guhinduka ubwo yabyaraga umwana we wa mbere nuko atangira inshingano zo kumurera nta akazi gahoraho afite ndetse ntawe bafatanya kumwitaho.
Yasangije Irene inkuru y’ukuntu ubwo yari i Goma umunsi umwe abasirikare baramusagarariye ndetse bamugongera imodoka inshuro zigera kuri 3 nuko ahitamo guhagarara akavugana nabo.
Ubwo bahise bamusumira ndetse bamwaka passport ye. Gusa kuko bari guhitabamenya ko ari umunyaRwanda yanze kuyibereka ndetse byamusabye gukoresha I Gifaransa kugira  ngo ayobye uburari.
Hashize umwanya muto baganira gusa babonye ukuntu yifitiye icyizere ndetse asa neza bakeka ko ari umwana w’umuyobozi niko kumusaba amafaranga y’inzoga nuko bakigendera.
Yabahaye amadorari 5 gusa ntibanyurwa bavuga ko iyo nzoga itabahaza kandi ari benshi, yongera akora mumufuka akuramo ama dorari 5. Bahita ba bayakirana yombi ndetse bamusaba ko bamuherekeza bamurinze, gusa yarabyanze nuko arakomeza arigendera.
Uyu Paccy Sweety yaboneyeho gusangiza abakunzi be ubuzima bwo mu mabyiruka ye aho yabyaye umwana bimutunguye ndetse ubuzima bwe bugahita busharira kugeza aho yasabaga ni 100frw ryo kugura isabune akaribura.
Mbere yaho yari umwe mubakobwa bagezweho ndetse yifashishwaga mu mashusho y’indirimbo zitandukanye ari umu video vixen.
Inama 3 z’ingenzi aha umukobwa wese kugira ngo abeho neza ni (1). agomba kuba umukozi ndetse akigra (2). agomba gusenga (3). agomba kwiyubaha.